Umukino wahuje Gicumbi FC na Etoile de l’Est wagaragayemo imvururu

Ubwo Gicumbi FC yahuraga na Etoile de L’Est mu mukino wa ¼ cyirangiza cya Shampiyona y’umupira wamaguru mu cyiciro cya kabiri tariki 28/04/2013, umukino waje kugaragaramo imvururu zitewe n’abafana ndetse ziza kuzamo n’abakinnyi.

Izo mvururu zabaye mu gice cya kabiri biturutse ku mufana wazanye inkuru y’ibihuha ivuga ko abakinnyi ba Gicumbi FC baroze izamu rya Etoile de L’Est.

Umwe mu bafana ba Gicumbi FC bavuga ko yaba ariwe waroze izamu.
Umwe mu bafana ba Gicumbi FC bavuga ko yaba ariwe waroze izamu.

Mu gice cya mbere, Gicumbi FC yari ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Regis. Mu gice cya kabiri na none Gicumbi FC yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe n’umukinnyi uzwi ku izina Bosco aho yongeye gushimisha abafana b’ikipe ya Gicumbi FC bari baje ari benshi baje gufana ikipe yabo.

Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Gicumbi FC ku busa bwa Etoile de L’EST ubwo uwo mufana utarabashije kumenyekaniraho niwe wahise ubwira abafana ba ekipe ya Etoile DE L’EST ko Gicumbi FC yabarogeye izamu nibwo abantu batangiye gufatana mu mashati ariko inzego z’umutekano zatangiriye hafi.

Umukino warangiye Gicumbi FC itsinze Etoils de l'Est ibitego 2-0.
Umukino warangiye Gicumbi FC itsinze Etoils de l’Est ibitego 2-0.

Gicumbi FC yabonye itike iyihesha gukina imikino ya kimwe cya kabiri aho iteganijwe kuzahura na Bugesera FC tariki 06/05/2013 umukino uzabera mu karere ka Bugesera.

Ikipe izatsinda hagati yazo nyuma y’umukino wo kwishyura uzabera i Gicumbi izabona tike yo kujya mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka