Umukino wa Rayon Sport na Police FC uzakinwa tariki 31 Werurwe

Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na Police FC tariki 17/02/2013 ukaza kwimurwa, uzakinwa tariki 31/03/2013, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.

Igihe Police FC yagombaga gukinira na Rayon Sport, Police FC yari yagiye mu gihugu cy’u Burundi gukina na Lydia Ludic Acedemic mu mikino ya ‘Confederation Cup’.

Aho Police FC igarukiye, yagombaga gukina uwo mukini na Rayon Sport tariki 27/02/2013, ariko ku bwumvikane bw’amakipe yombi abifashijwemo n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, umukino urongera urasubikwa.

Gusubikwa k’uwo mukino, nk’uko twabitangarijwe na FERRWAFA byari ukugirango Police FC yitegure neza umukino wo kwishyura yakinnye na Lydia Ludic Academic , ari nabwo Police FC yasezererwaga.

Police FC na Rayon Sport, aya makipe yombi ahagaze neza muri icyi gihe. nyuma yo gusezererwa na Lydia Ludic Academic, Police FC ntabwo yongeye gutsindwa. Mu mikino ibiri iheruka gukina, Police FC yatsinze Kiyovu Sport ndetse n’Isonga FC, ubu ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri by’agateganyo.

Rayon Sport yicaye ku mwanya wa mbere ikaba irusha inota rimwe gusa Police FC, nayo ihagaze neza cyane muri iyi minsi kuko, uretse kuba iheruka kunyagira mukeba wayo APR FC ibitego 4-0, inamaze gutsinda imikino itanu yikurikiranya.

Umukino uzahuza aya makipe yombi, ushobora kuzagaragaza ikipe ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona, kuko ari nayo ahanganiye cyane igikombe.

APR yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe shampiyona igitangira, icyizere kiragenda kigabanuka, kuko Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere iyirusha amanota atandatu kandi APR FC yakinnye imikino myinshi kurusha Rayon Sport.

Mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona irangire, Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 41, Police ikurikiyeho n’amanota 40 naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35.

Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 igakurikirwa na AS Kigali ifite amanota 30, naho La Jeunesse ikaza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 29.

Etincelles iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14 naho Isonga FC ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka