U17: U Rwanda rwasezerewe na Botswana kuri penaliti

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Botswana hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera tariki 20/10/2012.

Muri uyu mukino u Rwanda rwasabwaga kubanza gutsinda igitego 1-0 kugirango rwongere amahirwe yo kuza gutera za penaliti, dore ko na Botswana yari yatsinze igitego 1-0 i Gaborone mu mukino ubanza.

Nubwo u Rwanda rwarushije cyane Botswana haba mu guhanahana umupira ndetse n’amahirwe menshi imbere y’izamu, ba rutahizamu b’u Rwanda bananiwe gutsinda Botswana yakiniraga cyane inyuma, amahirwe menshi babonye bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Ishimwe Kevin, Itangishaka Blaise na Nkinzingabo Fiston mbere y’uko asimburwa na Nshimiyimana Ibrahim, bakomeje gushakisha amahirwe yo gutsinda igitego ariko bikomeza kwanga, kugeza ku munota wa 92, ubwo u Rwanda rwabonye ‘coup franc’ yatewe neza na Patrick Sibomana maze ahesha u Rwanda amahirwe yo gutera za penaliti, dore ko umukino wahise urangira.

Mu gutera za penaliti, abasore b’u Rwanda enye za mbere zose bari baziteye neza, mu gihe Botswana yo yari yarase imwe muri zo. Ubwo Botswana yari irangije gutera penaliti zayo zose uko ari eshanu yarasemo imwe, u Rwanda rwananiwe gutsinda penaliti ya gatanu yagombaga kubahesha intsinzi, ubwo ishimwe Kevin yayiteraga mu maboko y’umunyezamu wa Botswana.

Nyuma, hatewe penaliti ebyiri kuri buri ruhande, maze Botswana izitera neza mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Nshimiyimana Ibrahim wateye iya nyuma, yayiteye mu maboko y’umunyenzamu , Botswana ihita ikomeza kuri penaliti 6-5.

Umutoza wa Botswana, Kagiso Kobedi, wakinnye umukino wo kugarira izamu gusa, yadutangarije ko imikinire yagaragaje byari amayeri yo guhagarara ku gitego batsinze muri Botswana, kandi ngo yishimiye ko byaje kurangira ariwe utahanye intsinzi n’ubwo hagombye kwitabazwa za penaliti.

Kagiso avuga ko ari amahirwe yagize muri uwo mukino, kuko ngo ikipe y’u Rwanda yari imeze neza cyane kandi ikina umupira mwiza.

Umutoza w’u Rwanda, Richard Tardy wababajwe cyane no gusezererwa yavuze ko abakinnyi be bakoze ibyo bagombaga gukora ku myaka yabo, gusa avuga ko hakiri akazi gakomeye mu gutoza ba rutahizamu mu gutsinda ibitego kuko usanga icyo kibazo gikomeje kugaragara mu Rwanda.

Yabisobanuye atya: “Urebye amahirwe twabonye mu mukino, twagombaga kuba twatsinze ibitego byinshi, ariko twabonye igitego ku munota wa nyuma, ibya penaliti byo nta kundi bigenda, akenshi hakora amahirwe. Ubu tugiye kureba uko twakomeza kubaka ikipe tukareba ko twazitabira amarushanwa ataha haba mu batarengeje umyaka 20 ndetse n’imikino Olympique”.

Botswana yasezereye u Rwanda izakina n’izarokoka hagati ya Soudan na Algeria mu cyiciro cya gatatu cy’amajonjora, aho ikipe izatsinda izahita ijya mu gikombe cya Afurika cya 2013 kizabera muri Maroc.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda: Ndayisenga Kassim, Rwigema Yves, Bishira Latif, Rwatubyaye Abdoul, Neza Anderson, Kubwimana Cedric, Bizimana Djihad, Ishimwe Kevin, Itangishaka Blaise, Sibomana Patrick, Nkingingabo Fiston.

Ababanjemo ku ruhande rwa Botswana: Kgosipula Keeagile, Simone Botlme, Makopo Andrew, Labue Thato, Outlule wamgtla, Ditsele Lebocame, Legopelo Goitseome, Lesmetla tsotlme, Mooketsame Kabelamo, Pamatlapeme Tmatayaome, Mdodole Allen.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka