U Rwanda rwanikiye ibindi bihugu mu manota ya FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA,u Rwanda mu mupira w’amaguru rwazamutse imyanya 13, runaza imbere mu gukusanya amanota menshi

N’ubwo nta mukino mpuzamahanga wemewe na FIFA wakinwe n’ikipe y’igihugu mu kwezi gushize,ihugu cy’u Rwanda cyazamutse ho imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA,aho u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 91 rukagera ku mwanya wa 78.

Amavubi ari ku mwanya wa 78
Amavubi ari ku mwanya wa 78

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FIFA,u Rwanda muri uku kwezi rwahawe amanota 426, mu gihe mu kwezi gushize rwari rufite amanota 369,bisobanuye ko rwiyongereyeho amanota 57.

Kuri twitter ya FIFA
Kuri twitter ya FIFA

Ibihumbi 10 bya mbere ku isi

Ku mugabane w’Afrika igihugu cy’Algeria nicyo gikomeje kuyobora ibindi,kigakurikirwa na Côte d’Ivoire,naho Ghana izakina n’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu ikaza ku mwanya wa 3 muri Afrika,no ku mwanya wa 27 ku isi.

Bimwe mu bihugu by’Afrika biza mu myanya ya mbere

19 Algeria
21 Côte d’Ivoire
27 Ghana
33 Tunisia
38 Senegal
42 Congo
42 Cameroon
49 Egypt
53 Nigeria
56 Cape Verde Islands
60 Mali
62 Equatorial Guinea
63 Gabon
63 Guinea
65 Congo DR
71 Uganda
72 South Africa
73 Burkina Faso
74 Zambia
78 Rwanda
79 Togo
85 Morocco
88 Angola

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega byiza amavubi ikomereze aha

niyigena theophile yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

AMAVUBI NAKOMEREZAHO TURAYISHIMIYE.

R.GALLO yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka