U Rwanda ruzakina na Libya mu majonjora y’ibanze y’igikombe cya Afurika 2015

Ikipe y’u Rwanda Amavubi yatomboye kuzakina na Libya mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2015.

Iyo tombola yabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF i Cairo mu Misiri ku cyumweru tariki 27/4/2014, yagaragaje uko amakipe azahura mu majonjora y’ibanze ndetse n’igihe cy’amatsinda, maze u Rwanda ruhuzwa na Libya, ikipe yegukanye igikombe cya CHAN muri Mutarama uyu mwaka.

Mbere yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda, amakipe adahagaze neza ku rutonde rwa FIFA harimo n’u Rwanda, azabanza gukina imikino y’ibanze aho Libya izabanza kwakira u Rwanda tariki 16/5/2014, umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri.

Ikipe y'u Rwanda imaze iminsi yitwara nabi, izabanza gukina imikino y'amajonjora y'ibanze mbere yo kujya mu matsinda.
Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitwara nabi, izabanza gukina imikino y’amajonjora y’ibanze mbere yo kujya mu matsinda.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi niramuka isezereye Libya izabanza gukina imikino ibiri n’ikipe izarokoka hagati ya Congo Brazzaville na Namibia, niyitsinda ibone kwerekeza mu mikino y’amatsinda agizwe n’amakipe ahagaze neza ku rutonde rwa FIFA.

U Rwanda rwitwaye neza mu majonjora y’ibanze rugasezerera Libya na Congo Brazzaville cyangwa Namibia, ruzajya mu itsinda rya mbere ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudan.

Amakipe yo mu karere nayo azakina amajonjora y’ibanze aho mu ijonjora rya mbere Kenya izakina n’ibirwa bya Comoros, Uganda igakina na Madagascar, u Burundi na Botswana, Tanzania ikazakina na Zimbabwe.

Libya yegukanye igikombe cya CHAN muri Mutarama uyu mwaka, izabanza kwakira Amvubi i Tripoli tariki 16 Gicurasi uyu mwaka.
Libya yegukanye igikombe cya CHAN muri Mutarama uyu mwaka, izabanza kwakira Amvubi i Tripoli tariki 16 Gicurasi uyu mwaka.

Amakipe y’ibigugu muri Afurika yo ntazakina imikino y’amajonjora y’ibanze, ahubwo yamaze gushyirwa mu matsinda y’amakipe atatu, akazategereza amakipe azava mu majonjora y’ibanze kugirango buri tsinda rigire amakipe ane.

Muri ayo matsinda harimo akomeye cyane nk’irya karindwi rigizwe na Tunisia, Misiri na Senegal ndetse n’irya kane rigizwe na Cote d’Ivoire, Cameroon na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imikino yo mu matsinda izatangira tariki ya 5/9/2014, amakipe y’ibigugug muri Afurika akaba yashyizwe mu matsinda ku buryo bukurikira:

Itsinda rya mbere: Nigeria, Afurika y’Epfo, Sudan, kongeraho izatsinda hagati ya Namibia/Congo, Libya/Rwanda

Nigeria niyo yegukanye igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Afurika y'Epfo.
Nigeria niyo yegukanye igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Afurika y’Epfo.

Itsinda rya kabiri: Mali, Algeria, Ethiopia, kongeraho izatsinda hagati ya SaoTome/Benin, Malawi/Chad

Itsinda rya gatatu: Burkina Faso, Angola, Gabon, kongeraho izatsinda hagati ya Liberia/Lesotho, Kenya/Comoros

Itsinda rya kane: Cote d’Ivoire, Cameroon, DR Congo, kongeraho izatsinda hagati ya Swaziland/Sierra Leone, Gambia/Seychelles

Itsinda rya gatanu: Ghana, Togo, Guinea, kongeraho izatsinda hagati ya Madagascar/Uganda, Mauritania/Guinea Equatorial

Itsinda rya gatandatu: Zambia, Cape Verde, Niger, kongeraho izatsinda hagati ya Tanzania/Zimbabwe, Mozambique/South Sudan

Itsinda rya karindwi: Tunisia, Egypt, Senegal, kongeraho izatsinda hagati ya Burundi/Botswana/Centrafrica /Guinea Bissau

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka