U Rwanda mu makipe ahagaze neza muri Afrika,ruratangirira mu ijonjora rya kabiri

Nyuma yo kuzamuka ho imyanya 16 ku rutonde rwa FIFA,u Rwanda rwashyizwe mu makipe atazanyura mu ijonjora ry’ibanze mu rwego rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018.

Nk’uko byatangajwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF),ibihugu bigera kuri 53 byo ku mugabane w’Afrika nibyo bizitabira amajonjora yo gushaka ibihugu bitanu bizahagararira umugabane w’Afrika mu gikombe cy’isi cya 2018.

Bazatangira amajonjora mu cyiciro cya 2
Bazatangira amajonjora mu cyiciro cya 2

Uko tombola izakorwa

Ijonjora rya mbere

Amakipe 26 yanyuma ku rutonde rwa FIFA muri Afurika azakina icyiciro cya mbere,aho ayo makipe azagabanywa mu dutebo tubiri maze 13 ari mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Fifa rw’ukwezi kwa karindwi azahuzwa nandi 13 yanyuma ku rutonde rwa FIFA.

Aya makipe azahuzwa hanyuma atangire gukina imikino y’icyiciro cya mbere hagati ya tariki 05 na 13/10/2015.

Amakipe 13 ya mbere ku rutonde rwa Fifa azaba agize agatebo ka mbere ni ; Niger, Ethiopia, Malawi, Sierra Leone, Namibia, Kenya, Botswana, Madagascar, Mauritania, Burundi, Lesotho, Guinea Bissau, Swaziland

Amakipe 13 ya myanya ya nyuma ku rutonde rwa Fifa azaba agize agatebo ka kabiri ni ; Tanzania, Gambia, Liberia, Central African Republic, Chad, Mauritius, Seychelles, Comoros, Sao Tome and Principe, South Sudan, Eritrea, Somalia, Djibouti

Ijonjora rya kabiri

Amakipe azatsinda imikino yo mu cyiciro cya kabiri azabona tike yo gukina imikino y’icyiciro cya kabiri aho azasanga amakipe 27 ya mbere muri Afurika ku rutonde rwa FIFA.

Amavubi mu makipe ahagaze neza kugeza ubu
Amavubi mu makipe ahagaze neza kugeza ubu

Ayo makipe 27 ahagaze neza ku rutonde rwa Fifa ayobowe na Algeria, Cote d’Ivoire, Ghana, Tunisia, Senegal, Cameroon, Congo, Cape Verde, Egypt, Nigeria, Guinea, Congo, Mali, Equatorial Guinea, Gabon, South Africa, Zambia, Burkina Faso, Uganda, Rwanda, Togo , Morocco, Sudan, Angola, Mozambique, Benin, Libya

Ijonjora rya gatatu

Amakipe azatsinda imikino yo mu cyiciro cya kabiri azabona tike mu cyiciro cya gatatu cy’aya majonjora. Icyiciro cya gatatu kizakinwa mu matsinda aho biteganyijwe ko amatsinda atanu.

Buri tsinda rizaba rigizwe na makipe ane aho ikipe izatsinda izitwara neza muri buri tsinda izabona tike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018

Uyu muhango wa Tombola uteganijwe kuzaba kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25/07/2015 mu mujyi wa St. Petersburg, aho igihugu cya Zimbabwe cyafatiwe ibihano n’akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kitazaba kigaragara.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

De gaulle ni umugabo pe, ubuyobozi bwe burivugira ikipe iri kuzamuka mu myanya

jo yanditse ku itariki ya: 22-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka