Sunrise yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Isonga

Ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba, yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 18/5/2014.

Sunrise yegeze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Bugesera FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mikino ibiri, yigaragaje cyane muri uwo mukino, inabona amahirwe menshi imbere y’izamu, ariko ba rutahizamu bayo babanje no kugorwa kuboneza imipira mu ncundura.

Gukomeza gusatira byaje kubahira maze Djabir Irankunda na Jean d’Amour Bunane batsinda ibitego bibiri byahesheje iyo kipe y’intara intsinzi.

Isonga yageze ku mukino wa nyuma isezereye SEC ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 mu mikino ibiri, nayo yanyuzagamo igasatira, yabashije kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe na Senzira Mansour.

Nyuma y'imyaka 8, Sunrise itumye intara y'Iburasirazuba yongera kugira ikipe mu cyiciro cya mbere.
Nyuma y’imyaka 8, Sunrise itumye intara y’Iburasirazuba yongera kugira ikipe mu cyiciro cya mbere.

Nubwo amakipe yombi yashakaga igikombe ariko kikaza kwegukanwa na Sunrise FC, ayo makipe yari yaramaze gutsindira kuzakina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona itaha, akazasimbura Esperance FC na AS Muhanga zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Isonga FC, ikipe yiganjemo abakinnyi batarengeje imyaka 20 yashyizweho na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye na FERWAFA muri 2011, yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize ubwo yari imaze imyaka ibiri mu cyiciro cya kabiri, ikaba yongeye kuzamuka nyuma y’umwaka umwe yari imaze yitwara neza mu cyiciro cya kabiri.

Sunrise FC, yagaruriye ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’imyaka itandatu ari nta kipe iyo ntara igira mu cyiciro cya mbere, nyuma y’Umurabyo FC yakinnye shampiyoan y’icyiciro cya mbere muri 2006/2007 ariko igahita isenyuka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka