Stephen Constantine yasezeye Amavubi burundu

Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Umwongereza Stephen Constantine yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ababwira ko atakiri umutoza w’ikipe y’igihugu.

Mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, Constantine yatangaje ko uyu munsi tariki 15/1/2015 ari bwo yabonye akazi ko gutoza burundu igihugu cy’Ubuhinde, akazi bigoranye kukanga.

Stephen Constantine watozaga amavubi.
Stephen Constantine watozaga amavubi.

Uyu mutoza yatangiye yibutsa Ferwafa ko ibizi ko yari mu batoza bagombaga gutoranywamo umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Buhinde bityo ko kuri uyu wa kane ari bwo iki gihugu cyamuhaga amasezerano yari meza kuburyo atari kuyanga, ari yo mpamvu yahise asezera mu Rwanda.

Constantine yashimiye u Rwanda ku bihe yagiranye na rwo aho kuri we intsinzi babonye ari iz’abakinnyi. Uyu mwongereza wari utegerejwe mu Rwanda mu mpera z’icyumweru,yatangaje ko arwifuriza ibyiza imbere, ko wenda mu myaka iri imbere bashobora kuzongera gukorana gusa ko icyo yakwifuza kuri bo ari amahirwe masa mu mikino iri imbere.

Stephen Constantine ugiye gusimbura Wim Koevermans warangije kuva muri iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano, si ubwa mbere ajya muri iki gihugu kuko yari yaratoje u Buhinde hagati y’imyaka ya 2002 na 2005 aho yashoboye kubazanira Nike yabahaga miliyoni 5 z’ama pound (5 000 000 000 Frw).

Uyu mutoza yongeye gusubira mu gihugu cy'u Buhinde aho yahoze mu myaka ya 2002
Uyu mutoza yongeye gusubira mu gihugu cy’u Buhinde aho yahoze mu myaka ya 2002

Constantine kandi yafashije Ubuhinde gutwara irushanwa ryabo rya mbere mu myaka 42, ubwo batsindaga Vietnam yari yababanje ibitego bibiri ku mukino wanyuma w’igikombe cya LG.

Mu Rwanda, Constantine wari ufite gahunda yo kugeza ikipe y’igihugu ahantu heza mu mikino ya CHAN ya 2016, yari afite amasezerano y’imyaka ibiri amugenera umushahara ungana na $ 11,000 (Frw 7,469,000) ndetse akagenerwa n’ibindi bitandukanye birimo inzu yo guturamo, ndetse akaba yishyurirwa telefoni ye, ngo bimworohere kwitaba telefoni zivuye hanze (rooming), agahabwa kandi amadorali 50 y’amanyamerika yo guhamagara buri kwezi.

Stephen Constantine yari yahamagaye ikipe y'igihugu yitegura umukino wa Tanzania
Stephen Constantine yari yahamagaye ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Tanzania

Stephen Constantine, wahawe akazi ko gutoza Amavubi mu kwezi kwa gatanu kwa 2014, yavukiye mu burasirazuba bw’umujyi wa Londres. Nyina we akaba yari umwongereza unafite inkomoko muri Irelande mu gihe ise yari umunya Chypres.

Uyu mutoza hamwe n’ikipe y’igihugu Amavubi makuru, bamaze gutsinda imikino ine batsindwa umwe banganya undi muri itandatu bakinnye bari kumwe n’uyu mwongereza.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ferwafa yagiye ireka kuduki ibona turi baro ese yahamagaye ekipe maze arangije ahita agenda iyo batubwira ko ari iyabo se bihamagariye byari kubatwara iki?

obed yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka