Sitade Ubworoherane na Sitade ya Gicumbi ziri mu nzira zo gusanwa

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko hari gushakwa uburyo ikibuga cya Stade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze n’icya Stade ya Gicumbi, mu karere ka Gicumbi, bisanwa bikajya bikinirwaho bimeze neza.

Bosenibamwe Aimé, avuga ko izo Stade ari nziza kandi zabayeho kera ariko uburyo zimeze muri iki gihe ntabwo bushimishije. Agira ati “twakoze imishinga ubungubu turashakisha abafatanya bikorwa badufasha gutunganya Stade Ubworoherane na Stade ya Gicumbi”.

Igihe cyo gutangira gusana ayo masitade ntikiramenyekana kuko bisaba gushishikariza abafatanyabikorwa barimo n’abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru. Mu gihe kiri imbere hazagaragazwa ikizaba cyaragezweho.

Agira ati “Ibibuga byombi mu by’ukuri biraduhangayikishije cyane ari nazo mpamvu mu gihe cya vuba wenda kiri imbere, tuzabereka ibyo tuzaba twakoze kuri ibi bibuga kugira ngo bitungane.”

Stade Ubworoherane ku mukino wa Musanze FC na Mukura Victory Sport.
Stade Ubworoherane ku mukino wa Musanze FC na Mukura Victory Sport.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko ayo masitade nasanwa ashobora kuzashyirwamo ubwatsi bwa kizungu “tapis”. Ndetse ngo hazasanwa, hanubakwe n’amazu abakinnyi bashobora kuzajya bakoresha bari kuri Stade.

Ikibuga kiri ahantu bita Nyakabingo, muri Shyorongi, ho mu karere ka Rulindo nacyo hari gushakwa uburyo cyasanwa kikamera nk’ibindi bibuga bikinirwaho imikino ya shampiyona. Icyo kibuga cyakiniweho na Rwabugiri, wari umwami w’u Rwanda.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo mu ntara y’amajyaruru, ngo n’ibindi bibuga bitandukanye biri mu turere ndetse no mu mirenge, nabyo bizacungwa neza binasanwe; nk’uko Bosenibamwe abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka