Serugaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali

Serugaba Eric wakinaga muri Kiyovu Sport, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, akaba yamaze no gusinya amasezerano yo gukinira iyo kipe y’umugi wa Kigali, mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Uretse AS Kigali, Serugaba wahoze ari Kapiteni wa Kiyovu Sport, yifuzwaga n’amakipe menshi arimo Gicumbi FC itozwa na Kayiranga Baptiste wamutoje muri Kiyovu Sport, ndetse na Kiyovu Sport ubwayo yashakaga kumugumana ariko bananirwa kumvikana.

Mu kiganiro twagiranye na Serugaba yadutangarije ko yifuzaga kuguma muri Kiyovu Sport ariko yaje gufata icyemezo cyo kwerekeza muri AS Kigali nyuma yo kubona ko Kiyovu yari amazemo imyaka ine, yatinze kugirana na we ibiganiro.

Serugana ati, “Buriya njyewe sinkunda kujarajara mu makipe. Nashakaga kuguma muri Kiyovu nkanaharangiriza umupira wanjye, ariko nyuma yo kurangiza amasezerano, nategereje ko Kiyovu inyegera ngo tuganire tugire ibyo twumvikanaho nkomeze nyikinire, ariko mbona bakomeje gutinda.

Muri icyo gihe rero AS Kigali yaranshakaga cyane, ntangira kuganira nayo, ibyo nashakaga barabyubahiriza, mpita nyisinyira amasezerano y’umwaka umwe”.

Serugaba Eric.
Serugaba Eric.

Kuva AS Kigali yaratwaye igikombe cy’Amahoro ikaba izanahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), ngo niyo mpamvu nyamukuru yatumye Serugaba yifuza gukinira iyo kipe kandi ngo yizeye kuzayigiriramo ibihe byiza.

Na mbere yo gusinya amasezerano yo gukinira iyo kipe, Serugana yari amaze iminsi akorera imyitozo muri AS Kigali mu rwego rwo gukomeza kongera ingufu, dore ko yari amaze igihe kirekire yaravunikiye muri Kiyovu Sport, aho igice kinini cy’imikino yo kwishyura muri shampiyona iheruka atigeze agikina.

N’ubwo AS Kigali iguze Serugaba nayo yatakaje abandi bakinnyi bakomeye barimo uwari Kapiteni wayo Jimmy Mbaraga na Mwemere Ngirinshuti berekeje muri Police FC, n’Umurundi Laudit Mavugo wagiye muri Kiyovu Sport.

AS Kigali, ibaye ikipe ya kane mu cyiciro cya mbere Serugana yerekejemo, nyuma yo gukinira Etincelles ari nayo yatumye amenyekana, APR FC na Kiyovu Sport.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka