Rutsiro izahagararira Uburengerazuba muri “Kagame Cup”mu gihe ikipe y’abakobwa yashinjwe amanyanga

Kuri icyi cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015 nibwo irushanwa ry’imiyoborere myiza “Kagame Cup” mu mupira w’amaguru mu bakobwa no mu bahungu ryasojwe mu ntara y’iburengerazuba,ikipe y’akarere ka Rutsiro ikaba ariyo izasohoka mu gihe amakipe y’abakobwa yanenzwe gukora amanyanga ku buryo hashobora kuba nta kipe y’abakobwa izasohoka.

Iyi mikino ya nyuma y’irushanwa ’Kagame cup"yari yabereye mu karere ka Rutsiro aho Ikipe y’akarere ka Rutsiro yabonye itike nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe y’akarere ka Rusizi ibitego 2-0 mu gihe mu makipe atatu y’abakobwa yose yanenzwe.

Ikipe y'akarere ka Rutsiro yashimye Imana itumye babona itike
Ikipe y’akarere ka Rutsiro yashimye Imana itumye babona itike
Amakipe y'abakobwa yitabiriye irushanwa ariko kubera amanyanga yakoze ngo bishoboka ko nta kipe izahagararira intara
Amakipe y’abakobwa yitabiriye irushanwa ariko kubera amanyanga yakoze ngo bishoboka ko nta kipe izahagararira intara

Ikipe y’akarere ka Rutsiro yanenzwe gukinisha umukinnyi wakinnye mu cyiciro cya mbere ,ikipe y’akarere ka Karongi n’iya Rusizi zo zanenzwe kumvikana kwitsindisha ibitego byinshi ku ikipe ya Rusizi kugirango iya Rutsiro yari ifite amanota 4 n’ibitego 4 ivemo ari nayo yabaye intandaro yo gufata umwanzuro ko hagomba guterana inama igomba kwiga kuri iki cyemezo aho ngo hari igihe intara itatanga ikipe y’abakobwa.

Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Rutsiro izaserukira intara y'iburengerazuba
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Rutsiro izaserukira intara y’iburengerazuba

Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza ku ntara y’iburengerazuba kuri iki kibazo abajijwe uko bizagenda yagize ati” ku bahungu ho birasobanutse aho Rutsiro yakomeje tukaba twifuza ko yakomeza ikazatwara n’igikombe naho mu bakobwa ho habayemo amanyanga akomeye kuburyo tugiye kwicara tugafata umwanzuro aho hari n’igihe twahitamo kutajyana ikipe y’abakobwa”

Abafana bari baje kwihera ijisho imikino ya nyuma ya Kagame Cup
Abafana bari baje kwihera ijisho imikino ya nyuma ya Kagame Cup

Uyu mwanzuro wo kutajyana ikipe y’abakobwa ngo nufatwa ntuzashimisha amakipe yageze mu mikino ya nyuma nk’uko uwari uhagarariye akarere ka Karongi Thomas Niyihaba yabitangaje.

Thomas Niyihaba yagize ati” hafashwe umwanzuro wo kutajyana ikipe y’abakobwa sinawishimira kuko nkatwe nka Karongi n’ubwo bari kudushinja kuba twarumvikanye na Rusizi ,ibyo sibyo njye mbona twaba turenganye”

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro n'uwa Rusizi bakurikirana amakipe yabo
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro n’uwa Rusizi bakurikirana amakipe yabo
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma ikipe y'akarere ka Rusizi abakinnyi bayo bamwe bari bumiwe
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma ikipe y’akarere ka Rusizi abakinnyi bayo bamwe bari bumiwe

Amakipe y’uturere twa Karongi,Rutsiro,Rubavu na Rusizi nitwo twari twageze muri kimwe cya kabiri mu gihe Rutsiro,Rusizi na Karongi mu bakobwa ari yo makipe yageze muri kimwe cya kabiri Rubavu yo mu bakobwa ntiyabashije kuboneka,imikino ku rwego rw’igihugu ikazaba mu minsi iri imbere.

Mbarushimana Cisse Aimable.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka