Ruhango: Hagiye kuvanwaho inzitizi zituma impano mu bana zitamenyekana
Ubuyobozi bushinzwe imikino mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Ruhango, buravuga ko nyuma yo kubona ko hari abana benshi bafite imano zitandukanye mu mikino yose ariko ntizibashe kumenyekana zigapfa ubusa, bashyizeho ingamba kubakurikiranira hafi.
Umuyobozi ushinzwe imikino mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Ruhango Niyagaba Salvatore akanaba umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya ESM, avuga ko ubu zimwe mu ngamba bafashe zirimo gushyiraho amatsinda azajya amanuka mu byaro no mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Bakazajya aareba abana bafite ibyo bazi mu mikino yose, ubundi bakajya bashaka uko bahurizwa hamwe bagakundishwa cyane ibyo biyumvamo.
Ikindi uyu muyobozi avuga gikunze kugaragara nk’imbogamizi izitira abana mukumenyekanisha impano z’abana, ngo harimo kutagira abatoza babizobereyemo, akizeza ko iki nacyo bagiye kugihagurukira, ubundi abatoza bagahabwa amahugurwa ajyanye n’igihe cya siporo igezemo, kugirango babashe guteza imbere impano ziri mu bana.
Ibi uyu muyobozi akaba yabigarutseho ubwo hasozwaga amarushanwa y’imikino itandukanye mu karere ka Ruhango, mu bigo by’amashuri abanza n’ibyisumbuye, hagamijwe kureba no guteza imbere impano z’iri mu bana.
Uyu muyobozi akavuga ko iyi mikino ihiza ibigo bitandukanye, isozwa hari abana benshi bamaze kwigaragaza ko bafite impano ariko bari barabuze aho bazigaragariza, bityo bagafashwa kuziteza imbere.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashui abanza, bo bavuga ko bagateje imbere imikino y’abana mu bigo bigishamo, ariko nabo bakaba bagaragaza imbogamizi zo kutagira ibikoresho bya siporo.
Iyi mikino yasojwe kuri wa Kane tariki 6 Kanama 2015, amakipe atsindana ku buryo bukurikira; mu mukino w’amaguru G S Ruhango ADPR yatsinze GS Rwinyange kuri Penaliti kimwe na mu bakobwa aho Ruhango Catholic yatsinze G S Bweramana kuri Penaliti.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
mudufashe ibi ntibigahere mu magambo gushyigikira imikino ntibibe mu magambo gusa. mudufashe ikibuga cya kibingo gishyirweho amazamu bibaye byiza iyi cyuma.
uwomuyobozi avuze akanukeza .ahabwo mbona badushingiye ishuri aribyo byaba byiza
Ibya Ruhango byo!!!!!
IMPANO KDI TUBISHISHIKARIZE ABAKIRI BATO BABUGIRIRE INYOTA
IBI NI IBYO GUSHYIGIIIRWA ABA TECHNICIEN BASHYIZEMO IMBARAGA IZI MPANO NTIZIPFIRE UBUSA AKARERE.THX U!