Ronaldo yahakanye ko yatutse Messi ku babyeyi

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yakoresheje urubuga rwe rwa Facebook mu guhakana amakuru yavugaga ko akoresha igitutsi gikomeye iyo ashaka kuvuga umukinnyi bahora bahanganye Lionel Messi.

Uyu munya-Portugal aherutse gushinjwa n’umunyamakuru wa Sky Sports ukorera muri Espagne, Guillam Balague, aho mu gitabo cye yatangaje ko iyo Ronaldo ashaka kuvuga Messi akoresha ijambo ry’icyongereza, ry’igitutsi cyo ku babyeyi (Motherfucker).

Ballague avuga ko ibi bizwi n’abakinnyi bose ba Real Madrid, kandi ko niyo hari undi mukinnyi ushatse kuvuga kuri Messi ngo Ronaldo ahita na we amwita gutyo.
Ibi, nkuko uyu munyamakuru abitangaza, ngo Cristiano abikora kugirango abakinnyi bagenzi be barekeraho gutinya uyu munya Argentine ukinira FC Barcelone.

Ronaldo yikomye amagambo ya Ballague.
Ronaldo yikomye amagambo ya Ballague.

Guillam Ballague, yakomeje atangaza ko abakinnyi ba Real Madrid bakunda gutebya cyane bavuga kuri Lionel Messi, nkaho bajya bamwita igipupe cya Ronaldo cyangwa bakamwita akabwana ke. Ibi uyu munyamakuru avuga ko yabibwiwe n’abakinnyi benshi bo muri iyi kipe.

Uyu mugabo asoza avuga ko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bangana urunuka, ariko bakaba batabigaragaza hanze mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru.

Aya magambo y’uyu munyamakuru yababaje cyane Cristiano Ronaldo wahise ajya ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook maze yandikira abantu bagera kuri miliyoni hafi 102 bamukurikira, ko ibyo Ballague yamuvuzeho ari ibinyoma.

“Amakuru arimo kuvuga ko navuze amagambo mabi kuri Lionel Messi. Ibi ni ibinyoma kandi narangije kubwira unyunganira mu mategeko ngo abikurikirane hahanwe uwabizanye. Nubaha buri mukinnyi wese wa ruhago kandi Messi ni umwe muri abo”, Ronaldo ku rubuga rwe rwa Facebook.

Ronaldo na Messi bahora bahanganye ariko ngo ntibashaka kubyerekana.
Ronaldo na Messi bahora bahanganye ariko ngo ntibashaka kubyerekana.

Ronaldo na Messi bagomba guhurira hamwe mu mukino uzaba ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, ubwo Argentine izaba ihura na Portugal mu mukino wa gicuti uzakinirwa ku kibuga cya Manchester United Old Trafford.

Aba bakinnyi bakomeje guhatanira gukuraho agahigo ka Raul Gonzalez k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League, aho Messi ubu anganya na Raul ibitego 71 mu gihe Ronaldo afite 70.

Uyu munya Argentine ariko ni we ufite amahirwe yo gukuraho aka gahigo kuko we na Barcelone bazasubira mu kibuga bakina na Apoel, umunsi umwe mbere yuko Ronaldo na Real Madrid bahura na FC Basel.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbe barca na real bizo subir gukin ryar

Bukuru edgard yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Icyigaragara Cyo Ronaldo Yanga Messi Kubera Ko Amurusha Ubuhanga.

Ndikumana Jackson yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

26/05/2016

NTAKIRUTIMANA.FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ntamikino Ya Gicuti Izongera Kuba

Damascene yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka