Rayon Sports na APR Fc ishyaka ni ryose byitegura gucakirana - AMAFOTO

Kuri Iki cyumweru taliki ya 22/02/2015, ikipe ya Rayon Sports iraza kwakira ikipe y’APR Fc mu mukino wa Shampiona wo kwishyura

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’APR Fc zivuye kwitabira imikino mpuzamahanga aho ikipe y’APR Fc yanganyirije na Liga Muçulmana ubusa ku busa muri Mozambique maze Rayon Sports igatsindira Panthere du Ndé Igitego kimwe ku busa muri Cameroun , amakipe yombi araza kuba ahatana mu mu mukino w’amateka kuri Stade Amahoro

Aya makipe yombi akomeje gukora imyitozo ikomeye dore ko ari amakipe aba yakaniranye.

Ikipe ya Rayon Sports ari nayo izakira umukino iri gukorera imyitozo kuri Stade ya Muhanga mu gihe ikipe y’APR Fc iri kuyikorera ku kibuga cya Ferwafa I Remera.

Uyu mukino wo kwishyura uteganijwe kuzatangira I saa 15h30 kuri Stade Amahoro mu gihe umukino ubanza warangiye APR Fc itsinze Rayon Sports ibitego 2-1. APR Fc niyo iyoboye urutonde rwa Shampiona n’amanota 35 mu gihe rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 .Ikipe ya Rayon Sports iramutse itsinze uyu mukino yasigara irushwa n’APR Fc amanota 7 mu gihe APR fc iwutsinze yahita irusha Rayon Sports amanota 13.

Dore uko imyiteguro ikomeje kuri buri ruhande:

Rayon Sports izakira umukino iri gukorera i Muhanga

Faustin na Peter Otema watsinze igitego mu mukino ubanza.
Faustin na Peter Otema watsinze igitego mu mukino ubanza.
Kwizera Pierrot ari mu myitozo yo kwiruka.
Kwizera Pierrot ari mu myitozo yo kwiruka.
Sina Jerome nawe ni umukinnyi utegerejweho kwitwara neza.
Sina Jerome nawe ni umukinnyi utegerejweho kwitwara neza.
Uwambazimana leon watsinze igitego muri Cameroun.
Uwambazimana leon watsinze igitego muri Cameroun.
Bamwe mu ba fana ba Rayon Sport baje gushyigikira ikipe yabo mu myitozo.
Bamwe mu ba fana ba Rayon Sport baje gushyigikira ikipe yabo mu myitozo.

APR fc nayo ikorera ku kibuga cya Ferwafa

Abatoza ba APR bajya inama.
Abatoza ba APR bajya inama.
Djamar yiteguye gutsinda ikipe yakuriyemo.
Djamar yiteguye gutsinda ikipe yakuriyemo.
Emery na Rusheshangoga bakinira APR.
Emery na Rusheshangoga bakinira APR.
Iranzi na Kodo nabo biteguye neza umwe mu mikino ikomeye muri shampiyona y'u Rwanda.
Iranzi na Kodo nabo biteguye neza umwe mu mikino ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda.
Mubumbyi ukunda kugora Rayon nawe akanyamuneza neza ni kose.
Mubumbyi ukunda kugora Rayon nawe akanyamuneza neza ni kose.
Mukunzi Yannick na bagenzi be.
Mukunzi Yannick na bagenzi be.
Ndoli agira inama Kwizera Olivier.
Ndoli agira inama Kwizera Olivier.
Nyuma y'imyitozo barasenga.
Nyuma y’imyitozo barasenga.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Turatsinda (2) Apr

Habimana xavier yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

APR tuyir’inyuma

umuruta justine yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

igikona turagipfura kbs

alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Reyon iratsinda2 kubusabwaAPR

Kwitnda Constantin yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Oooooh RAYON!!!!!!!!!!

Paul yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

APR FC TUYIRINYUMA NGEWE NAROSE APR ITSINDA RAYON 1 KURI 0 MUMINOTA YANYUMA NTEGEREJE KUREBA KO BIBA IMPAMO.

MUHIRE APHRODICE yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

APR FC Nitwe tugomba gutsinda abasigaye mwihangane.

Joseph Dushimimana yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Bafana ba GIKUNDIRO mbatuye BAKUNDA RAYON YA BYUMVUHORE

Mugisha yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Rayon Izabikora Ndabizi 3 Kuri 1

Eric Habyarimana yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

APR FC tuyiri inyuma kandi uyu mukino ni iwacu nanone!

Twahirwa yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka