Rayon Sports ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Musanze- APR FC ikomeje kuyobora

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yongeye kubona amanota atatu nyuma y’imikino 10 nta ntsinzi ubwo kuri iki cyumweru yatsindiraga Musanze iwayo ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Sina Jerome mu gice cya mbere na Muganza Isaac mu gice cya kabiri, batsindiye ikipe ya Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere nyuma yo gusezerera umutoza Andy Mfutila maze Sosthene Habimana agatangirana n’intsinzi yari yarabuze i Nyanza.

Gutsinda uyu mukino, byahise bishyira Rayon Sports ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ubu igejeje amanota 25 mu mikino 15 imaze gukina muri shampiyona.

Musanze na yo yagiye ibona amahirwe yo gutsinda
Musanze na yo yagiye ibona amahirwe yo gutsinda

I Rubavu kuri stade Umuganda, ikipe ya APR FC yo yari yakiriwe na Etincelles mu mukino wagombaga kwerekana aho shampiyona iri kugana. Kuri iki kibuga, ikipe ya Marines yari yaraye ihatsindiye As Kigali yari iya kabiri muri shampiyona, bityo intsinzi y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagombaga gusiga ikinyuranyo kinini hagati yayo n’ikipe iyikurikiye.

APR FC itari ifite umutoza mukuru Petrovic wamaze gusezera, yafunguye n’ubundi amazamu ku munota wa 18 w’umukino ubwo Iranzi Jean Claude yateraga ishoti mu izamu ryari ririnzwe na Mukadi Freddy, maze uyu munyezamu agafata umupira nabi byatumye ahindukira inshundura zinyeganyega.

Aya makipe ya APR FC na Rayon Sports akaba yakinaga imikino yayo yanyuma dore ko mu mpera z’iki cyumweru azaba yerekeje muri Mozambique no muri Cameroon kwitabira imikino nyafurika.

Uko imikino ya shampiyona yagenze ku munsi wa 16

Kuwa Gatandatu, 07/02/2015

  • Mukura 0-1 Kiyovu
  • Marines 2-0 AS Kigali
  • Isonga 1-0 Espoir
  • Amagaju 2-3 Gicumbi

Ku Cyumweru, 08/02/2015

  • Etincelles 0-1 APR
  • Musanze 0-2 Rayon Sports

Urutonde rwa shampiyona

  1. APR FC 15 35
  2. AS Kigali 15 28
  3. Rayon S. 15 25
  4. Police FC 14 24
  5. Gicumbi 16 24
  6. Amagaju 16 23
  7. Marines 15 21
  8. SC Kiyovu 15 20
  9. Espoir 16 18
  10. Sunrise 14 17
  11. Mukura 15 15
  12. Musanze 15 14
  13. Etincelles 15 14
  14. Isonga 15 07

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

yego rwose nkuko namye mbivuga ikipe niya Nyakubahwa Sosthene arega kuko nambere yarabidukoreraga sinzi nicyari cyaraduteye gutoromera mu congo naho kwarugutakaza igihe.
yewe never again kbsa tubony’ikosora.rw burya koko abana b’urda baba baz’ibintu pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

justin yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

gikundiro yibutse ko kutunezeza twari tubikumbuye kabisa courageux

ndatimaemm yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

KABISA NDISHIMYE KUBERA GIKUNDIRO

THACIEN yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

mashami wa apr fc sostene wa rayon sport ndabashimye ni abagabo kuko batweretse ko abatoza bibwotamasimbi ataribo babishoboye gusa.

nkundimana yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

bravo ku i team ya majeshi APR FC
Gasenyi n’isonga nabyo ndumva byatangiye kumva uko intsinzi imera

jo yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka