Rayon Sports itangiye amarushanwa y’Agaciro isezerera Amagaju Iwayo

Ku munsi wa kabiri w’imikino y’Agaciro Development Fund,ikipe ya Rayon Sports itangiye itsinda ikipe y’Amagaju iyisanze iwayo mu Karere ka Nyamagabe,aho yayitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe n’umukinnyi uri mu igerageza witwa Davies.

Nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino wa 2014/2015 idatwaye igikombe na kimwe,ikipe ya Rayon Sports itangiriye ku ntsinzi y’ibitego bibiri ku busa,aho yasanze ikipe y’Amagaju i Nyamgabe ikayihatsin dira ibitego 2-0.

Uyu mukino watangiye ukererewe,aho amakipe yombi yari yambeye imyenda ihuje ibara,biza kuba ngombwa ko ikipe y’AMagaju ihindura imyenda,n’ubwo mu mategeko ikipe yasuye ariyo ihindura.

Rayon Sports yishimira igitego cya mbere
Rayon Sports yishimira igitego cya mbere
Davies Kasulye watsinze ibitego bibiri
Davies Kasulye watsinze ibitego bibiri
Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe,Mugisha Philibert atanga ubutumwa bw'ikigega "Agaciro Development Fund"
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe,Mugisha Philibert atanga ubutumwa bw’ikigega "Agaciro Development Fund"

Ikipe ya Rayon Sports niyo yaje gutsinda igitego cya mbere cyatsinzwe mu gice cya mbere n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina Davies Kasilye nk’uko byagaragaye ku ilisiti y’abakinnyi,aza no gutsinda ikindi gitego mu gice cya kabiri.

Davies uri mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports
Davies uri mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports
Umuhungu wa Bekeni mu ikipe y'Amagaju yaje guhabwa ikarita itukura
Umuhungu wa Bekeni mu ikipe y’Amagaju yaje guhabwa ikarita itukura
Rayon Sports yabanjemo
Rayon Sports yabanjemo
Byari ishiraniro
Byari ishiraniro

Indi mikino yabaye

APR Fc 1 Bugesera 0
Sunrise 0 kiyovu 0 (Hakomeza Sunrise yari yanganirije hanze 1-1)
As Kigali 1 Rwamagana 1 (Hakomeza As Kigali yari yatsinze 2-0)
Musanze 2 Marines 1 (Mu mikino yombi 3-1)
Etincelles 1 Gicumbi 0 (Hakomeje Eticelles yari yatsinze 2-1)

Biteganijwe ko iyi mikino izakomeza kuri uyu wa gatatu ku buryo bukurikira:

Umunsi wa gatatu, 19/08/2015

1.Rayon Sports vs Mukura (Muhanga)
Amagaju (Ikiruhuko)
2.APR vs Police (Kicukiro)
Bugesera (Ikiruhuko)
3.Izatsinda hagati ya Marines na Musanze izahura n’izatsinda Hagati ya Gicumbi na Etincelles

4.Iya 1 mu itsinda rya Kigali n’iburasirazuba izahura n’iya kabiri

Imikino ya kimwe cya kabiri iteganijwe taliki ya 22/08/2015,aho amakipe azaba yatsinze taliki ya 19/08/2015 azahura,aho izatsinda umukino wa mbere izahura n’iyatsinze uwa 4, mu gihe iyatinze uwa 2 izahura n’iyatsinze uwa 3,maze umukino wa nyuma no gushaka umwanya wa 3 ugakinwa taliki ya 30/08/205.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mukura twaje.hunga twaje.

niyocharzy yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

gikundiro nubwo izinkoza nzayigwa inyuma

niyisaac yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Rayon nubwo izinkoza nzayigwa inyuma

niyisaac yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Congratulation Guys, uko mutsinda niko mwihesha agaciro natwe muduhesha agaciro abafana twese tubari inyumaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.....muragahora utsinda gusa

enzo yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka