Rayon Sports irangije Shampiona idatsinze Police FC

Kuri uyu wa kane. kuri Stade ya kicukiro ikipe ya Police Fc yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona, mu gihe kunganya hagati ya AS kigali na Gicumbi byahise biha APR Fc igikombe cya Shampiona.

Mu mikino y’umunsi wa 25 wa Shampiona yakinwaga kuri uyu wa kane, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Police ibitego bibiri kuri kimwe kuri Stade ya Kicukiro, ibitego bya Police Fc byatsinzwe na Imran Nshimiyima ndetse na Tuyisenge Jacques, mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga.

Police Fc ikomeje guhatanira kwegukana umwanya wa kabiri
Police Fc ikomeje guhatanira kwegukana umwanya wa kabiri
Rayon Sports yamaze kugera muri 1/8
Rayon Sports yamaze kugera muri 1/8

Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze:

Kuwa Kane
Amagaju 1-1 Musanze
Mukura 3-0 Etincelles
Marines 0-1 Espoir
Police 2-1 Rayon Sports
AS Kigali 0-0 Gicumbi
Sunrise 1-0 SC Kiyovu

Kuwa Gatanu
APR Fc vs Isonga Fc (Amahoro, 15.30)

na De Gaulle Perezida wa Ferwafa yakurikiranye umukino
na De Gaulle Perezida wa Ferwafa yakurikiranye umukino
Kassa Mbungo akunda kugora ikipe ya Rayon Sports
Kassa Mbungo akunda kugora ikipe ya Rayon Sports
Tuyisenge akimara gusimbura yahise atsinda igitego
Tuyisenge akimara gusimbura yahise atsinda igitego

Umunsi wa 26
Ku Cyumweru, 17/05/2015

Sunrise vs APR FC (Rwamagana, 15.30)
SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena, 15.30)
Gicumbi vs Marines (Gicumbi, 15.30)
Espoir vs Police (Rusizi, 15.30)
Rayon Sports vs Mukura (AS Muhanga, 15.30)
Etincelles vs Amagaju (Tam Tam, 15.30)
Musanze vs Isonga (Musanze, 15.30)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka