Rayon Sports-Amakuru Gomes yaduhaye kuri Panthère du Ndé azatuma twitwara neza

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/2/2015 yerekeza muri Cameroon aho ijyanye icyizere cyo kwitwara neza ku mukino ifitanye na Panthère du Ndé mu mpera z’icyumweru.

Ku masaha y’i saa 12:35’ ni bwo abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bari bageze ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe aho bahagurukiye na Rwanda Air ya 13:30’ mu rugendo rwerekeza mu gihugu cya Cameroon gukina umukino wa CAF Confederation Cup.

Umutoza Sosthene agera ku Kibuga cy'indege i Kanombe
Umutoza Sosthene agera ku Kibuga cy’indege i Kanombe
James Tubane afite akazi gakomeye ko guhangana na ba rutahizamu ba Panthere
James Tubane afite akazi gakomeye ko guhangana na ba rutahizamu ba Panthere
Djihad Bizimana amaze iminsi ari mu bakinnyi bigaragaza mu Rwanda
Djihad Bizimana amaze iminsi ari mu bakinnyi bigaragaza mu Rwanda
Hategekimana Aphrodis Kanombe na we yajyanye n'abandi i Ndé!
Hategekimana Aphrodis Kanombe na we yajyanye n’abandi i Ndé!
Peter Otema yitezweho ibitego nyuma y'ibura rya Sina
Peter Otema yitezweho ibitego nyuma y’ibura rya Sina
Abafana babiri ba Rayon Sports bari baje kuyiherekeza
Abafana babiri ba Rayon Sports bari baje kuyiherekeza

Aganira n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege i Kanombe, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Lumumba Sosthene, yatangaje ko bizeye kuzitwara neza nubwo ikipe ye yiganjemo abasore bakiri bato.

Dufite ikipe ifite abakinnyi batamenyereye amarushanwa, ariko twizeye kuzitwara neza ku mukino wo muri Cameroon”.

“Iyi kipe(ya Panthère du Ndé) tumaze iminsi tuyikurikirana, hari amakuru yayo menshi Gomes(Didier Da Rosa) yatubwiye bityo twizeye kuyikuraho umusaruro mwiza”.

Didier Gomes Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports, ubu ni umutoza w’ikipe ya Coton Sports Garoi yo muri Cameroon, ikipe yanatsinze Panthère du Ndé ku mukino wanyuma w’igikombe cy’igihugu cy’umwaka ushize.

Abakinnyi ba Rayon Sports bategereje Rwanda Air kuri uyu wa gatatu
Abakinnyi ba Rayon Sports bategereje Rwanda Air kuri uyu wa gatatu
Rutamu Elie Joe ukorera RBA yajyanye n'iyi kipe muri Cameroon
Rutamu Elie Joe ukorera RBA yajyanye n’iyi kipe muri Cameroon
Usengimana Faustin yabanje kumuvugisha bwanyuma mbere yo gufata indege
Usengimana Faustin yabanje kumuvugisha bwanyuma mbere yo gufata indege
Kapiteni Fuade areba ku byangombwa bye neza nyuma yo gusuzumwa
Kapiteni Fuade areba ku byangombwa bye neza nyuma yo gusuzumwa
Thierry Hitimana ni Team Manager wa Rayon Sports
Thierry Hitimana ni Team Manager wa Rayon Sports
Fuade n'umutoza we berekana ibyo batwaye i Mahanga..
Fuade n’umutoza we berekana ibyo batwaye i Mahanga..

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri ¼ cy’aya marushanwa muri 2002, iramutse isezereye iyi kipe yo muri Cameroon, yazahura na Zamalek yo mu Misiri mu cyiciro gikurikira.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Gidion nawe ntiyatsinze urugamba kubw’ingabo nyinshi. Gikundiro nayo rero mubibazo niho hihishe ibisubizo. IZABIKORA.

justin yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

turayishyigikiye

Ruzindaza yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Tuyirinyuma kandi izabikora

Ruzindaza yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Tuyirinyuma kandi izabikora

Ruzindaza yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

turabashigikiye

faida yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

imananiyonkuru, niyo ipangira umuntu, rayon sport tuyifatiye iryiburyo.

theogene yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

RAYON TUZABIKORA

NDATSIKIRA JEAN P yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

tubari inyuma kabisa pe

mashyaka yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka