Rayon Sport yongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, Rayon Sport ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko igenda isiga amakipe zihanganye.

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gusiga izo zihanganye muri shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gusiga izo zihanganye muri shampiyona.

Rayon Sport yari yahisemo kuza kwakirira Mukura kuri Stade ya Kigali ngo mu rwego rwo kubona stade nini yari kuyifasha gukusanya amafaranga yo kwishyura umwenda ibereyemo Raoul Shungu wahoze ayitoza. Muri uyu mukino Rayon Sport yatsinze ibitego 2 ku busa bwa Mukura FC.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Hamisi Cedric ku munota wa 29 w’igice cya mbere, hanyuma Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Aphrodis atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 10 w’igice cya kabiri.

Mukura yagaragazaga guhanahana umupira neza hagati ariko ikagira ikibazo mu basatira ndetse na ba myugariro, ntabwo yigeze igora ba myugariro ba Rayon Sport, kugeza umukino urangiye. Kaze Cedric, umutoza wa Mukura avuga ko Rayon Sport ari ikipe ikomeye ku buryo byari bigoye cyane kuyitsindira i Kigali imbere y’abafana bayo bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku mutoza Kaze Cedric ngo abakinnyi bemeye kuganzwa n'aba Rayon Sport.
Ku mutoza Kaze Cedric ngo abakinnyi bemeye kuganzwa n’aba Rayon Sport.

Umutoza wa Mukura yagize ati : “Urebye abakinnyi Rayon Sport ifite, biragoye kubatsinda. Wabonaga n’abakinnyi banjye barushwa n’aba Rayon Sport ndetse nabo bagaragaza ko bemeye kurushwa. Ibyo rero byatumye Rayon Sport ifata umupira iba ariyo iyobora umukino.”

Umutoza wa Rayon Sport Didier Gomeza Da Rosa we avuga ko yanejejwe n’amanota atatu bakuye kuri Mukura nk’imwe mu makipe akomeye muri shampiyona, gusa ngo hari amakosa yakozwe n’abakinnyi be yashoboraga guteza ibibazo.
Didier Gomeza ati: “Muri rusange ikipe yakinnye neza ndabyishimiye ariko kandi ntabwo amakosa yabura, kuko hari ayakozwe ariko ku bufatanye bwabo bose bagerageza kubyitwaramo neza. Kuba dutsinze uyu mukino, birakomeza kuduha icyizere cy’uko dushobora kuzegukana igikombe cya shampiyona.”

Umutoza wa Rayon Sport Didier Gomeza Da Rosa aragenda asatira igikombe.
Umutoza wa Rayon Sport Didier Gomeza Da Rosa aragenda asatira igikombe.

Mu yindi mikino yabaye ku cyumweru, Musanze yatsindiwe mu rugo n’Amagaju igitego 1-0, AS Muhanga inganya ubusa ku busa na AS Kigali, Etincelles itsindirwa mu rugo kuri Stade Umuganda igitego 1-0 na La Jeunesse naho Isonga FC inganya na Marine FC ubusa ku busa. Umukino wagombaga guhuza APR FC na Espoir FC ndetse n’uwagombaga guhuza Police FC na Kiyovu sport ntabwo yabaye kuko APR FC na Police FC zari zifite imikino mpuzamahanga.

Kugeza ubu Rayon Sport ikomeje kuza ku isonga n’amanota 38, ikaba ikaba irusha amanota ane Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, naho APR FC izakina na Rayon Sport mu mpera z’icyi cyumweru, iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32. Isonga FC iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndasaba umutoza wa rayon ategure neza adutsindire APR
igikombe.

UKURIKIYEYEZU J.FELIX yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

ndumukunzi wa mukura ariko nubwo twatsinzwe iriya mache ndifuriza igikombe reyosport murwego rwokugirango abafana tugaruke kumasitade gusa iramutse itagitwaye mubuzimabwayo ntakindi yazatwara murakoze kumva ibitekerezo byanjye

nzabonaribaf yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka