Rayon Sport yizeye kugura Kagere, ariko Kabange we icyizere ni gikeya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko bizeye ko Meddie Kagera azabakinira muri shampiyona y’uyu mwaka, naho kugura Kabange Twite byo ngo bisa n’ibizagorana kuko ikipe ya FC Lupopo ivuga ko afitanye nayo amasezerano.

Rayon Sport igomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), irashaka ba rutahizamu bakomeye bazayifasha.

Kagere Meddie ni na Rutahizamu w'Amavubi.
Kagere Meddie ni na Rutahizamu w’Amavubi.

Iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, imaze igihe kinini ishaka kugura Meddie kagere ariko we agakomeza kwanga kuyisinyira kuko arimo gushaka amakipe hanze y’u Rwanda cyane cyane mu gihugu cya Liban.

Umuvugizi wa Rayon Sport Gakwaya Olivier yadutangarije ko bafite icyizere cy’uko kagere azabakinira, ndetse ngo bamaze gutanga izina rye muri FERWAFA ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sport bazakina shampiyona izatangira tariki 28/09/2013.

Icyizere cyo kugarura Kabange cyo kirasa nk'aho ari ntacyo kuri Rayon Sport.
Icyizere cyo kugarura Kabange cyo kirasa nk’aho ari ntacyo kuri Rayon Sport.

Gakwaya avuga ko Kagere, wahoze akina muri Police FC, nabura ikipe hanze y’u Rwanda azahita ajya muri Rayon Sport, kuko na Miliyoni 9 z’amanyarwanda yari yabasabye ngo abasinyire, bamaze kuyamwemerera.

Rayon Sport kandi irashaka kugura Kabange Twite wahoze ari Rutahizamu wa APR FC akaza kuyivamo ubwo iyo kipe yafataga icyemezo cyo gusezerera abakinnyi b’abanyamahanga.

Kabange, impanga ya Mbuyu twite, amaze iminsi ari mu gihugu cye cy’amavuko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akaba yakinaga muri Sait Eloi Lupopo.

N’ubwo rRyon Sport imwifuza ndetse nawe akaba ashaka kuyerekezamo, Umuvugizi wa Rayon Sport yadutangarije ko bikigoranye, kuko ngo ikipe ya Lupopo ivuga ko agifitanye nayo amasezerano, bivuze ko Rayon Sport igomba kumugura muri Lupopo kandi batarabyiteguye.

Rayon Sport iramutse ibonye umwe muri abo bakinnyi bombi, yaba yiyongera ku bakinnyi benshi yaguze mbere y’uko shampiyona itangira, ndetse ikaba yaratangiye kubamenyereza ikina imikino ya gicuti. na Esperance FC igitego, Kiyovu Sport ndetse na Mukura.

Umukino wayo wa mbere muri shampiyona ya 2013/2014, Rayon Sport izakina na Gicumbi FC kuri Stade Amahoro i Remera.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka