Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9

Nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, Rayon Sport yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya karindwi, ikaba yari imaze imyaka icyenda itarongera kucyegukana.

Rayon Sport yari yasuye Musanze ariko umukino ugakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera, yasabwaga inota rimwe gusa muri uwo mukino kugirango yizera kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, n’iyo Police yatsinda imikino yose isigaranye.

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Hamisi Cedric ku munota wa 48 ari nacyo cyagaragaye muri uwo mukino, cyahesheje Rayon Sport amanota atatu, yatumye igira amanota 57.

Igitego kimwe cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Hamisi Cedric.
Igitego kimwe cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Hamisi Cedric.

Nubwo Police FC yatsinze Amagaju ibitego 3-0, yagize amanota 52, bivuze ko mu mukino wa shampiyona umwe usigaye ku makipe yose, n’iyo Police wawutsinda, Rayon Sport igatsindwa ntabwo yageza mu manota 57, ari nayo mpamvu Rayon Sport yamaze kwegukana igikombe bidasubirwaho.

Mu mukino wahuje Rayon Sport na Masanze FC, amakipe yombi yabanje gusa n’ayigana, ariko Rayon Sport ikanyuzamo ikabona amahirwe imbere y’izamu, ariko Kambale Salita na Hamisi Cedric amahirwe yabonetse ntibayabyanza umusaruro.

Igice cya kabiri n’ubwo cyabonetsemo igitego kimwe gusa ku munota wa 48, Rayon Sport yagaragaje kwiharira umukino cyane, ndetse Hamisi Cedric abona amahirwe menshi, ariko agasanga umunyezamu Nshimiyimana Jean Claude wa Musanze FC ahagaze neza.

Umukino ikirangira, abafana ba Rayon bivanze n'abakinnyi kubera ibyishimo.
Umukino ikirangira, abafana ba Rayon bivanze n’abakinnyi kubera ibyishimo.

Musanze FC, imwe mu makipe afite abakinnyi bakuru kandi bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda,yari ifite amayeri yo kudatinza umupira hagati, ahubwo igasatira mu buryo butunguranye, ikanatera amashoti ya kure, ariko nta gitego yabashije kubona.

Ubwo Twagirumukiza Abdoul wasifuye uwo mukino, yari amaze kuvuza ifirimbi ya nyuma, byari ibyishimo bikomeye cyane ku bakunzi ba Rayon Sport bishimiraga ko batwaye igikombe baherukaga mu mwaka wa 2004, ndetse bamwe bava aho bari bicaye muri stade bajya mu kibuga kwishimana n’abakinnyi ndetse n’umutoza.

Nyuma yo kwegukana igikombe, umutoza wa Rayon Sport Didier Gomes da Rosa yavuze ko ari intsinzi y’abakunzi b’iyo kipe bose bafatanyije kugirango bagere kuri ibyo byishimo.

Abakinnyi ba Rayon Sport ibyishimo byabarenze baterura umutoza Gomes.
Abakinnyi ba Rayon Sport ibyishimo byabarenze baterura umutoza Gomes.

Yagize ati “Gushyira hamwe mu nzego zose, abakinnyi, abatoza, abayobozi b’ikipe n’abafana batubaye inyuma kugeza uyu munsi, nibyo bitumye dutwara iki gikombe, twese turanezerewe”.

Rayon Sport izashyikirizwa igikombe cya shampiyona ku mugaragaro nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uzayihuza na Espoir FC tariki 25/05/2013, ari nabwo hazatwangwa ibihembo ku bantu batandaukanye bitwaye neza muri iyi shampiyona.

Nubwo Rayon Sport yabanje gutsindwa imikino itatu ya mbere ya shampiyona, imaze kuzana Umufaransa Didier Gomes ngo ayitoze, yatangiye kwitwara neza, igenda izamuka buhoro buhoro kugeza ubwo yageze ku mwanya wa mbere.

Umuyobozi wa Rayon Sport Murenzi Abdallah yishimana n'abafana.
Umuyobozi wa Rayon Sport Murenzi Abdallah yishimana n’abafana.

Imyitwarire myiza ya Rayon Sport nk’uko byakunze kugarukwaho n’abakinnyi bayo ndetse n’abasesengura iby’umupira w’amaguru w’u Rwanda, ikomoka cyane cyane ku miyoborere yayo yabaye myiza.

Kuva Rayon Sport yakwimukira i Nyanza, ubu ifashwa n’ako karere kayigenera ibyo ikeneye byose ndetse n’abakunzi bayo bagarutse ku bibuga muri uyu mwaka, bakaba barayinjirije amafaranga yayifashije muri iyi shampiyona.

Abafana ba Rayon bazengurutse ibice bitandukanye by'umugi baririmba.
Abafana ba Rayon bazengurutse ibice bitandukanye by’umugi baririmba.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 25 yabaye, Mukura yatsinze Espoir FC ibitego 3-2, La Jeunesse itsinda APR FC igitego 1-0, naho AS Muhanga inganya na Kiyovu Sport igitego 1-1. AS Kigali yatsinze Marine ibitego 2-0, naho Etincelles FC itsinda Isonga FC igitego 1-0.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka