Rayon Sport yatsinze Police

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sport yagaragaje ko yivuguruye ubwo yatsindaga Police FC mu mukino ya shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro Remera ku cyumweru tariki 21/10/2012.

Rayon Sport yari imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino ine, yagiye muri uwo mukino abakinnyi bayo bashaka kwiyereka umutoza wayo mushya Dider Gomeza da Rosa, maze bitwara neza imbere ya Police FC bayitsinda ibitego 2-0.

Nubwo igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, igice cya kabiri Rayon Sport yagikinnye neza kurusha Police FC, maze iza no kubyaza umusaruro amwe mu mahirwe yabonye itsinda igitego bibiri byatsinzwe na Leandre Sekamana na Pappy Kamanzi.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sport ikomeza kuzamuka, kuko yahise iva ku mwanya wa 12 igera ku mwanya wa cyenda n’amanota 6.

Ku Mumena, Kiyovu Sport yashimangiye umwanya wa mbere imaranye iminsi, ubwo yahatsindiraga Marine FC igitego 1-0 cya Olave Gahonzire.

APR yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, nayo ikomeje kwitwara neza n’abakinnyi bayo bakiri batoya, kuko yatsinze Mukura VS ibitego 3-1. Mubumbyi Bernabé watsinzemo ibitego bibiri na Jean Baptiste Mugiraneza ‘Miggy’ batumye ikomeza kwicara ku mwanya wa kabiri.

Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Musanze FC itaratsindwa kugeza ubu, yabonye amanota atatu ubwo yatsindaga Espoir ibitego 2-1 kuri stade Ubworoherane i Musanze.

Kimwe na mukeba wayo Marine FC, Etincelles ikomeje kwitwara nabi cyane, kuko yatsindiwe mu rugo kuri stade Umuganda na AS Kigali igitego 1-0, naho AS Muhanga itsinda Amagaju igitego 1-0.

Kugeza ubu Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 kuri 15, ikaba ikurikiwe na APR FC n’amanota 11, Musanze FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 11 gusa APR iyirusha ibitego izigamye.

Ku mwanya wa kane hari AS Kigaki n’amanota icyenda, naho Police ikaba yamanutse ku mwanya wa gatanu n’amanota 8.

Etincelles iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe gusa, naho Marine ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma ikaba ari nta nota na rimwe ifite.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka