Rayon Sport yatangiye gushakisha amafaranga yo kwishyura Raoul Shungu ngo itazahanwa na FIFA

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ritegetse ko bitarenze muri Mata 2013, ikipe ya Rayon Sport igomba kuba yamaze kwishyura Raoul Shungu amafaranga itamuhaye ubwo yayitozaga, iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Nyanza yatangiye gushakisha amafaranga yo kwishyura uwo mwenda mu rwego rwo kwirinda ibihano bikomeye ishobora gufatirwa.

Raoul Shungu watoje Rayon Sport igihe kirekire, akajya ananyuzamo akayivamo akongera akayigarukamo, yaherukaga kuyitoza muri 2009, ubwo yayivagamo agasubira mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo agiye gutoza ikipe ya Vita Club.

Nyuma yo kuva muri Rayon Sport, Raoul Shungu wayihesheje igikombe cya CECAFA mu 1999, yahise atanga ikirego muri FIFA, asaba ko yamufasha kwishyurwa amadolari ibihumbi 40 Rayon Sport imufitiye, kuko yavugaga ko yanze kuyamwishyura.

Aba-Rayons ubu ngo bari kwisuganya ngo bashake amafaranga yo kwishyura Raoul Shungu.
Aba-Rayons ubu ngo bari kwisuganya ngo bashake amafaranga yo kwishyura Raoul Shungu.

Nyuma yo kugeza ikirego muri FIFA, Rayon Sport yasabwe kwishyura ayo mafaranga mu bwumvikane na Raoul Shungu, ariko ntihagira igikorwa, kugeza ubwo FIFA yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA irimenyesha ko Rayon Sport nk’umunyamuryango waryo igiye gufatirwa ibihano.

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel, yadutangarije ko FIFA yatanze ukwezi kwa kane (Mata) uyu mwaka nk’igihe ntarengwa cyo kuba ayo mafaranga yishyuwe, bitakorwa Rayon Sport igahanwa.
Bimwe mu bihano Gasingwa yavuze ko Rayon Sport ishobora gufatirwa na FIFA, harimo gukurwaho amanota muri shampiyona no kumanurwa mu cyiciro cya kabiri, kandi hagakomeza gukurikiranwa uko Raoul Shungu azishyurwa ayo mafaranga.

Ku ruhande rwa Rayon Sport, ubuyobozi bwayo bwemera ko hari umwenda iyo kipe ifitiye Raoul Shungu, ndetse bakaba baratangiye gushakisha uko bazishyura ayo mafaranga nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi wayo Olivier Gakwaya.

Uwo muvugizi avuga ko zimwe muri gahunda zizabafasha kubona ayo mafaranga harimo kwiyambaza abakunzi b’iyo kipe bakitabira imikino yayo ari benshi kugira ngo hinjire amafaranga menshi. Gahunda yo gukusanya ayo mafaranga iratangira ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, ku mukino uhuza Rayon Sport na Mukura Victory Sport i Kigali.

Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sport ihagaze neza mu kibuga. Ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sport ihagaze neza mu kibuga. Ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ubundi buryo bwo gushaka amafaranga azafasha iyo kipe ikaba yanabasha kwishyura uwo mwenda, harimo imikoranire bagiranye na sosiyete ya MTN ku bijyanye no kujya abafana bohereza amafaranga aho bari hose mu gihugu bifashishije ubutumwa bugufi (SMS).

Hari kandi n’amasezerano Rayon Sport yagiranye na sosiyete y’ubwishingizi COGEAR aho buri munyamuryango wa Rayon Spot ufashe ubwishingizi muri iyo sisiyete, ku mafaranga atanze hazajya havaho 12% azajya ajya kuri Konti ya Rayon Sport.

Ku ikubitiro ariko, ubwo ayo masezerano hagati ya Rayon Sport na COGEAR yashyirwagaho umukono ku mugaragaro, COGEAR yahaye Rayon Sport Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye.

Rayon Sport ni ikipe yamaze igihe kirekire ibeshwaho gusa n’amafaranga ava mu bakunzi bayo b’Imena ndetse n’ay’abafana bazaga ku kibuga baje kuyishyigikira, ariko ubu yatangiye kubona andi mafaranga ava mu baterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa.

Kuva Rayon Sport yakwimukira i Nyanza ndetse igatangira guterwa inkunga n’ako karere, ubu irimo kugenda ishaka amikiro hirya no hino, ndetse ubuyobozi bw’iyo kipe bukaba buvuga ko nyuma ya MTN na COGEAR hari abandi bafatanyabikorwa barimo kuganira nabo, gusa ntabwo amazina yabo arashyirwa ahagaragara.

Muri shampiyona y’u Rwanda, ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo, ikaba yaranabonye itike yo kuzakina imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku Bakunzi ba Rayon Sport, jye kugeza uyu munsi sinumva uburyo Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sport bazajya bakora amakosa hanyuma bikagira ingaruka ku ikipe yacu,

Jye ariya makosa ndayashyira bwa mbere kuri Secretaire General GAKWAYA Olivier uhora yivuga kuri Radio zitandukanye!!
Uyu Gakwaya niwe wanditse ibaruwa ihagarika Raoul Choung kandi ari nawe wateguye Contrat ya Raoul!!!

Ubwa Kabiri amakosa ndayashyira kuri Commite yiswe Iyabafundi yarimo uwo bita Munyabagisha na Murumuna we witwa Vital na Mubyara we witwa ITANGISHAKA Patrick, umu Eng. bita Jean de Dieu n’abandi benshi aho aba bafundi bakoze amakosa akomeye yo kutareba amasezerano kandi nk’umuntu nka Senator yakabaye azi amategeko ndetse akanareba Contract mbere yo gusesa amasezerano.

Ubwa nyuma ndifuzako Twasaba Munyabagisha ndetse n’Abandi bari bagize comite y’Abafundi yirukanye Raoul ko aribo batanga ariya mafaranga.

Nibayishyure kuko bari bazi neza ko arizo ngaruka zizaza.

yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka