Rayon Sport na Police FC zizakina zidafite bamwe mu bakinnyi zigenderaho

Ku mukino uzahuza Rayon Sport na Police FC ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sport izaba idafite Fuadi Ndayisenga, naho Police FC izakazaba idafite Peter Kagabo.

Aba bakinnyi bombi bahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko bafite amakarita abiri y’umuhondo nk’uko amategeko agenga shampiyona abiteganya; nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bitewe n’uburemere bw’uyu mukino uhuza aya makipe akunze guhangana, bishobora kugora ikipe ya Rayon Sport izaba idafite Ndayisenga cyane ko ari we wayitsindiye igitego kimwe batsinze Marine FC ari nacyo cyonyine Rayon Sport imaze gutsinda kugeza ubu.

Faudi Ndayisenga wa Rayon Sports (wambaye umweru n'ubururu).
Faudi Ndayisenga wa Rayon Sports (wambaye umweru n’ubururu).

Ku ruhande rwa Police FC, kubura kwa Peter Kagabo ni igihombo kinini muri uwo mukino kuko afite ubushobozi bwo gusatira, gutera amashoti, gutanga imipira myiza inyuze ku mpande ndetse no gutsinda, ndetse akaba ariwe uheruka gutsinda igitego kimwe Police iheruka gutsinda Mukura Victory Sport.

Police FC kandi izakina idafite Uwimana Jean d’Amour uyikinira neza hagati nawe akaba afite amakarita abiri y’umuhondo.

Rayon Sport iri ku mwanya wa 12 n’amanota atatu gusa, ikaba ishaka kuva mu makipe ya nyuma, mu gihe Police yo kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 8 ikaba ikomeje gushaka umwanya wa mbere.

Peter Kagabo wa Police FC (uryamye hasi).
Peter Kagabo wa Police FC (uryamye hasi).

Uretse Ndayisenga na Kagabo batazakinira amakipe yabo mu mpera z’icyi cyumweru, abandi bakinnyi batazakina kubera amakarita y’umuhondo bafite ni Ndakize Olivier na Mutwewingabo Fidele bakina muri Marine FC, Simpenzwe Hamidou ukina muri Mukura VS ndetse na Mutunzi Clement ukinira Espoir FC.

Mu yindi mikino izaba ku cyumweru, APR FC izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali, Isonga FC izakina na La Jeunesse, Etincelles ikine na AS Kigali kuri stade Umuganda.

Kiyovu Sport izakina na Marine FC ku Mumena, AS Muhanga yakirire Amagaju FC ku Kucukiro naho Musanze FC ikazakina na Espoir kuri Stade y’Ubworoherane i Musanze.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka