Rayon Sport irateganya gukina imikino ya gicuti na Vital’o ndetse na Yanga

Mu rwego rwo gutegura neza shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport iri mu biganiro by’uko yakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu karere harimo Yanga yo muri Tanzania na Vital’o yo mu Burundi.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ikaba izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), yifuje ko yakina imikino ya gicuti na Vital’o y’i Burundi ariko kugeza ubu ngo ntabwo impande zombi ntizirumvikana.

Hamisi Cedric wa Raton Sport ashaka gucenga umukinnyi wa Yanga muri Kamena umwaka ushize (kuri Stade Amahoro).
Hamisi Cedric wa Raton Sport ashaka gucenga umukinnyi wa Yanga muri Kamena umwaka ushize (kuri Stade Amahoro).

Umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya yadutangarije ko ikipe ya Vital’o, kugirango ize gukina mu Rwanda, irimo kubaca amafaranga menshi kandi bari baremeye ko niza mu Rwanda bazishingira ibyo izakenera byose birimo amafunguro n’icumbi.

“Mbere twari twemeranyijwe ko bazitegera bakaza mu Rwanda, bahagera tukabakira tukanabacumbikira ariko nyuma baje kuvuga ko tugomba kuzabaha miliyoni ebyiri kuri buri mukino izakina na Rayon Sport, kandi twe twumva ayo mafaranga ari menshi mu gihe twazaba twanayakiriye.”

Kugeza ubu impande zombi ngo nta kintu gifatika zirumvikana, gusa ngo ibiganiro biracyakomeza kugirango Vital’o ize mu Rwanda aho igomba gukina imikino ibiri na Rayon Sport.

Ku ruhande rwa Yanga, ngo niyo yifuje gutumira Rayon Sport, ariko umuvugizi wa Rayon Sport yadutangarije ko impande zombi zitarumvikana ku bijyanye cyane cyane n’amafaranga ndetse n’ibijyanye n’urugendo.

Yanga yifuza ko Rayon Sport yajya muri Tanzania amakipe yombi agakina imikino ibiri ya gicuti, maze kuri buri mukino Rayon Sport ikajya ihabwa amadorali ibihumbi bibiri.

Ikibazo gikomeye gishobora gutuma Rayon Sport itajya muri Tanzania ngo ni uko Yanga yasabye Rayon Sport ko yakwitegera imodoka, hanyuma Yanga ikazishyura itike yo gusubira mu Rwanda iyo mikino ya gicuti irangiye.

Umuvugizi wa Rayon Sport avuga ko badashobora gukoresha imodoka bajya muri Tanzania bitewe n’uko urugendo ari rurerure, bakaba bagitegereje kureba niba Yanga izemera kubategera indege cyane ko ariyo yari yifuje ko Rayon Sport yajya muri Tanzania.

Ayo makipe yombi yaherukaga guhura muri Kanama umwaka ushize, ubwo tariki ya 24/8/2012, Yanga yatsindaga Rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka