Rayon Sport irashyikirizwa igikombe cya shampiyona kuri uyu wa Gatandatu

Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uyihuza na Espoir FC kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/05/2013, ikipe ya Rayon Sport irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ka karindwi.

Rayon Sport yatwaye igikombe nyuma y’imyaka icyenda itagitwara, yizeye ko icy’uyu mwaka icyegukanye nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Police FC yari ihanganye na Rayon Sport, n’ubwo nayo yari yatsinze Amagaju FC ibitego 3-0, yarushwaga amanota atanu na Rayon Sport, bivuze ko mu mukino umwe gusa wari usigaye, itagwiza amanota Rayon ifite.

Abakunzi ba Rayon Sport babaye inyuma y'ikipe yabo cyane muri uyu mwaka.
Abakunzi ba Rayon Sport babaye inyuma y’ikipe yabo cyane muri uyu mwaka.

Rayon Sport nitsinda umukino ifitanye na Espoir FC irasoza shampiyona ifite amanota 60, mu gihe Police niramuka itsinze AS Kigali zikina uyu munsi yo isoza shampiyona ifite amanota 55.

Imikino yose ya shampiyona irasozwa kuri uyu wa Gatandatu

Mu gihe Rayon Sport iza kuba ikina na Espoir FC, hirya no hino mu Rwanda haraza kuba hakinwa imikino y’umunsi wa 26, ari nayo ya nyuma ya shampiyona y’uyu mwaka.

Didier Gomez n'abakinnyi be bashimira abafana ba Rayon Sport.
Didier Gomez n’abakinnyi be bashimira abafana ba Rayon Sport.

Police FC irakina na AS Kigali ku Kicukiro, APR FC ikine na Etincelles FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Isonga FC ikine na AS Muhanga.

Kiyovu Sport irakina na Musanze FC ku Mumena, Mukura yakire Amagaju kuri stade Kamena, naho Marine ikine na La Jeunesse kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Ibirori bidasanzwe

Mu rwego rwo kwishimira igikombe cya shampiyona Rayon Sport iza kuba ihawe nyuma y’imyaka icyenda itagikoraho, ubuyobozi bw’iyo kipe bwateguye ibirori bibera muri stade ntoya i Remera kuri uyu wa gatandatu nyuma y’uwo mukino, abakunzi bose b’iyo kipe bakaza kwerekwa icyo gikombe.

Umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier kandi yadutangarije ko baza no kwifashisha abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo King James, Eric Senderi ndetse na za ‘orchestres’ zitandukanye ziza kubasusurutsa.

Rayon Sport yari ihanganye na Police FC muri uyu mwaka.
Rayon Sport yari ihanganye na Police FC muri uyu mwaka.

Abakunda kandi imikino yo ku mugabane w’Uburayi, muri Stade ntoya i Remera, haraza no kwerekanwa umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uhuza ya Bayern Munich na Borussia Dortmundi zo mu Budage.

Igikombe Rayon Sport yatwaye, kizatuma ihagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo mur Afurika (CAF Champions League), CECAFA ndetse n’andi marushwanwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka