Rayon Sport irajya gukina na Zamalek ya Misiri isaa kumi

Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda irahaguruka i Kigali yerekeza mu Misiri ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri kuwa 10/02/2015 ijya gukina na Zamalek mu mukino w’irushanwa Orange Confederation Cup uzaba kuwa gatanu 13/02/2015 i Cairo.

Mu minsi ishize byaru byavuzwe ko iyi kipe ishobora kugira ibibazo byo kujya mu Misiri kuko ngo yari ifitanye ibibazo by’amafaranga na MINISPOC, minisiteri ishinzwe siporo mu Rwanda.

Ngiyi ikipe ya Rayon Sports yabanjemo mu mukino w'i Kigali ubwo batsindaga Panthère du Ndé.
Ngiyi ikipe ya Rayon Sports yabanjemo mu mukino w’i Kigali ubwo batsindaga Panthère du Ndé.

Uku kutumvikana kwari kwatewe n’uko ubusanzwe MINISPOC ariyo itera inkunga amakipe y’u Rwanda iigihe agiye mu mikino hanze y’igihugu. MINISPOC ariko ngo yari iri kwanga gutera Rayon Sport iyo nkunga kuko iyi kipe nayo hari amafaranga itari yatanze muri MINISPOC muyo yari yinjije mu mukino wayihuje na Panthère du Ndé.

Ubwumvikane muri sport buteganya ko hari ijanisha ry’amafaranga ikipe iba yinjije ku mikino nk’iyo atangwa muri minisiteri. Rayon Sport rero ngo yari yarananiwe gutanga ayo mafaranga muri MINISPOC.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports ariko yabwiye Kigali Today ko ibisabwa byose byamaze gukemuka ndetse bakaba baramaze kubona ibyangombwa byose by’urugendo birimo n’iby’ingendo mu ndege.
Niyomusabye Emmanuel uvugira Rayon Sport yagize ati “Amafaranga twasabwaga twarayatanze, ubu byose byarangiye, ikipe irahaguruka i Kigali isaa kumi.”

Uyu muvugizi wa Rayon Sports yavuze nanone ko bari basabye ko umukino bazakina na Zamalek waba ku cyumweru tariki ya 15/02/2015 aho kuba kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015 ariko ngo bagiye guhaguruka batarabona igisubizo cy’ikipe ya Zamalek kuri uubwo busabe.

Uyu ni Isaac Muganza watsinze igitego cya kabiri mu byahesheje Rayon Sport instinzi yo gukomeza yerekeza mu Misiri.
Uyu ni Isaac Muganza watsinze igitego cya kabiri mu byahesheje Rayon Sport instinzi yo gukomeza yerekeza mu Misiri.

Biteganyijwe ko abakinnyi Rayon Sport ijyana mu Misiri ari aba bakurikira:
Gerard Bikorimana, Djihad Bizimana, Aphrodis Hategikimana, Jean Paul Havugarurema, Emmanuel Imanishimwe, Pierro Kwizera,Peter Otema, MosesKanamugire, Frank Lomami, Huberto Sincere Manzi, Isaac Muganza, Robert Ndatimana, Fuadi Ndayisenga, Eric Ndayishimiye, Vivien Niyonkuru, James Tubane, Faustin Usengimana na Leon Uwambazimana.

Uyu ni Uwambazimana Leon watsinze igitego mu mukino ubanza muri Cameroon.
Uyu ni Uwambazimana Leon watsinze igitego mu mukino ubanza muri Cameroon.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo kujya muri iyi mikino ya 1/16 cya CAF confederation cup itsinze Panthère du Ndé ibitego 2-0 mu mikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura, ibitego byatsinzwe na Leon Uwambazimana mu mukino ubanza na Muganza Isaac mu mukino wo kwishyura.
Biteganyijwe ko umukino wa Rayon Sport na Zamalek uzabera kuri sitadi Third Army mu mujyi wa Agroud.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese nkubwo buyobozi buzi ibisabwa ikipe kukibuga bakahava batabiragije bayobewe ko ideni riteranya?Ahubwo babanza kuyatera imirwi nibagende batere umupira tubarinyuma.

Amani yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

IMANA IBAMPEREKEREZE AMASENGESHO MENSHI

ruzindaza j.damascene yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ariko nk’ubu havuzwe ngo abafana ba rayon batange aamanota ku buyobozi bwa equipe yabo babaha angahe buriya. Icyakora njye natanga 1.5/10. Wibaza imikorere yabo ukayibura. ni abao kurisha abakunzi babo umutima , kandi bafite aho bavana ibikenewe byose ngo bagire ikipe ikomeye, ariko ntibamenye gukoresha ayo mahirwe, bikanarangira bakomeje kugundira kandi iminsi amaze kwerekana ko badashoboye.

gh yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

RAYON YACU TUYIRINYUMA FOREVER 2-0

ALIAS yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Imana ijyane namwe.

emmy yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Rayons ifite ikibazo mu buyobozi bwayo. Abayiyobora niba ari ukubura umwanya, niba atari ukubyitaho, niba atari ukubiha agaciro, birambabaza kandi bikanshengura umutima. None se ko aba Rayon ari benshi, abayobora babonye bibagora ntibareka abandi bagakora, bagashyira ikipe ku murongo, ko byagaragaye ko rayon idakeneye, umukire ngo ayibere umuyobozi ko ahubwo ikeneye umuntu ushobora gucoordinetinga neza akumva inama z’abafana, ko aho amafranga ava ari mu bafana. Bibaye byiza abayobozi baturwaza umutima bakwiye kwegura.

kks yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka