Rayon Sport imaze kugura abakinnyi bane, irimo no kurambagiza n’ abandi

Umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah, aratangaza ko iyo kipe yamaze kuzana abakinnyi bane bashya, ikaba kandi irimo kuganira n’abandi bagomba gusinya amasazerano mu gihe gitoya.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Murenzi unayobora akarere ka Nyanza Rayon Sport ibarizwamo, yavuze ko abakinnyi bamaze kwizera ko ari aba Rayon Sport ari Ndatimana Robert wakinaga mu Isonga FC , Serugendo Arafat wakinaga muri Mukura Victory Sport, Bizimana Djihand wakinaga muri Etincelles na Jean Claude Rwaka wakinaga muri La Jeunesse.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye na Rayon Sport, abo bakinnyi ngo bamaze kwemera kuzayikinira ndetse hakaba hari abandi bakiri mu biganiro nayo.

Mu bandi bashobora kujya muri Rayon Sport mu gihe cya vuba harimo Umunyezamu wa AS Kigali Emery Mvuyekure, ndetse n’abandi bakinnyi batatu bakina mu Isonga FC ariko amazima yabo ntiyashyizwe ahagaragara.

Ndatimana Robert wakinaga mu Isonga FC azakinira Rayon Sport muri shampiyona itaha.
Ndatimana Robert wakinaga mu Isonga FC azakinira Rayon Sport muri shampiyona itaha.

Umuyobozo wa Rayon Sport yavuze ko ariko mbere yo kugura abakinnyi bashya, babanje gahunda yo kongerera amasezerano ya bamwe mu bakinnyi bari basanganywe bayasoje, ariko kugeza ubu bose bakaba batarumvikana n’iyo kipe uburyo bazayongera.

Umuyobozi wa Rayon Sport yavuze ko mu bakinnyi bamaze kwemera kongera amasezerano, harimo Karim Nizigiyimana Makenzi, na Abouba Sibomana abandi nabo bakaba bakomeje kuganira nabo.

Mu rwego rwo kubaka ikipe irimo abakinnyi bakiri batoya, Rayon Sport ngo yazamuye abakinnyi bane bakinaga mu ishuri ry’umupira ry’iyo kipe (Rayon Sport Academy), bakazakinana na bakuru babo muri shampiyona itaha.

Rayon Sport irimo kwiyubaka nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shamoiyona uyu mwaka, barimo Johnson Bagoole werekeje muri Sofapaka muri Kenya n’Umunyezamu Nzarora Marcel wagiye muri La Jeunesse.

Iyi kipe kandi ishobora gutakaza abandi bakinnyi barimo Usengimana Faustin ushakwa cyane na Simba yo muri Tanzania, ndetse nyuma yo kunaniranwa na Rayon Sport ku bijyanye no kongera amasezerano, iyo kipe yamuhaye uburenganzira busesuye bw’uko yakwishakira indi kipe, gusa ngo Rayon Sport iracyamwifuza.

Serugendo Arafat yamaze kwerekeza muri Rayon Sport.
Serugendo Arafat yamaze kwerekeza muri Rayon Sport.

Nubwo ariko Hamisi Cedric watsinze ibitego 15, akayifasha cyane mu gutwara igikombe cya shampiyona arimo gushakwa n’amakipe menshi harimo ayo muri Tunisiya no muri Afurika y’Epfo, umuyobozi wa Rayon Sport yatangaje ko uwo mukinnyi ukomoka mu Burundi agifitanye amasezerano na Rayon Sport bityo bakaba batazamugurisha.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2012/2013, izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

HIGH REYO REYO!!!

PLAISIR yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

ROYON SPORT YAGUZE ABAKINYI BANGAHE

MUGWA NEZA JEAN CLOUDE yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

gikundiro nizana ksgere na kabange ikabona nundi mudefanseri igikombe izagitwara

muhire jean claude yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

nu kuri tukuri inyuma kuko uri ikipe yambara neza ikina neza iteye neza kandi ishyigikiwe na buri wese bravooooooo

OSWALD yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

ok nubuyobozi bwa buraga butajegajega ubundi gikundiro ikaba gitinyiro ibikombe ika bitwara rayon ikaba ubukombe igahesha ishema urwanda utagukunda ninde rayon

aaron yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Mugerageze kugabanya igiciro urebe ngo abafana bariyongera.

NIZEYIMANA darius yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Twizeye gutwara n’igikombe gitaha

Yves yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

mwaza duhahiye nabo muri apr

chris yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

ABANYARWANDA TWESE TWITEZE CHAMPIONAT IRYOSHE.AHASIGAYE NAHA FERWAFA IGOMBA GUKEMURA IBIBAZO BIVUKA KUBIBUGA BITEWE NABASIFUZI BABERA AMAKIPE RUNAKA.AHASIGAYE NATWE ABAFANA TUKAGARUKA KUBIBUGA.MURAKOZE

DODOS yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

NUKUVUGAKO AMAKIPE YO MURWANDA IGIHE CYAYO KIRAGEZEKO YIYUBAKA.NIMUBONA RAYON IKOMEYE COMPETITION IZABA ITANGIYE KUBA IYAMAKIPE YOSE

DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka