Raporo ya nyuma y’abanyamahanga isize 3 bahagaritswe mu gihe 31 bizasaba byinshi ngo bakine

Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwarangije gushyira hanze raporo yanyuma y’ibijyanye n’ikibazo cy’ibyangombwa by’abakinnyi cyari kimaze iminsi kivugwa mjuri ruhago nyarwanda kuva mu kwezi kwa munani kwa 2014.

Iki kibazo, kikaba cyaragiye hanze nyuma yaho u Rwanda rusezerewe mu marushanwa nyafurika ruzira gukinisha umukinnyi Birori Daddy wari ufite ibimuranga bibiri aho iwabo yari azwi nka Taggy Etekiama.

Katwuti ni umwe mu bakinnyi byemejwe ko ari umunyamahanga
Katwuti ni umwe mu bakinnyi byemejwe ko ari umunyamahanga

Ku ikubitiro, abakinnyi bagera kuri 60 nibo bitabye akanama ka Ferwafa gashinzwe gukurikirana abakekwaho kugira ibyangombwa bitari ibyabo, ndetse banagera ku kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gusobanura ibibazo byabo.

Nyuma y’ibyagiye bisohorwa muri raporo zitandukanye, ndetse hanongerwamo abandi bakinnyi bashya, urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, birangiye rwemeje ko abakinnyi bagera kuri 21 habonetse gihamya ko ari abanyamahanga bidasubirwaho, 27 biboneka ko ari abanyarwanda, 10 ntabwo bitabye aka kanama ndetse n’amakipe yabo yarabataye mu gihe 3 hatigeze hamenyekana ubwenegihugu bwabo.

Tibingana Charles na Tahata Hussein bombi ntibitabye ndetse amakipe yabo yavuze ko atakibufuza
Tibingana Charles na Tahata Hussein bombi ntibitabye ndetse amakipe yabo yavuze ko atakibufuza

Ku bijyanye n’aba bakinnyi batatu kugeza ubu bitazwi ubwenegihugu bwabo, urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka rwatangaje ko bagomba kuba bahagaritswe kugeza hamenyekanye inkomoko yabo. Ku bakinnyi 21 byasanzwe ko ari abanyamahanga, bagomba gushaka uruhushya rubemerera gukorera mu Rwanda (Work Permit) mbere yo kongera gukina muri shampiyona mu gihe 10 batitabye bo batazagaragara mu kibuga bataraca kuri uru rwego.

Mu bakinnyi batatu bitazwi igihugu cyababyaye, harimo umunyezamu wa As Kigali Batte Shamiru bivugwa ko ashobora kuba akomoka muri Uganda nubwo afite indangamuntu y’u Rwanda. Abakinnyi nka Jimmy Mbaraga byemejwe ko ari abanyamahanga burundu mu gihe abasore nka Bukebuke Yannick wa APR FC na Niyonzima Ally Mukura iheruka kugura vuba bo baharuriwe inzira yo gukina nk’abanyarwanda bidasubirwaho.

Batte Shamiru yahagaritswe igihe kitazwi
Batte Shamiru yahagaritswe igihe kitazwi

Ababaye abanyarwanda bidasubirwaho

  1. Rwigema Yves- APR FC
  2. Ngabonziza Albert- APR FC
  3. Iradukunda Bertland- APR FC
  4. Bukebuke Yannick- APR FC
  5. Buteera Andrew- APR FC
  6. Bigirimana Issa- APR FC
  7. Ndikumana Bodo- As Kigali
  8. Murengezi Rodrigue- As Kigali
  9. Munyakazi Yussuf- Kiyovu Sports
  10. Fwadi Ndayisenga- Rayon Sports
  11. Alype Majyambere- Rayon Sports
  12. Sibomana Bakari- Rayon Sports
  13. Faustin Usengimana- Rayon Sports
  14. Bizimana Jihad- Rayon Sports
  15. Uwambazimana Leon- Rayon Sports
  16. Tubane James- Rayon Sports
  17. Niyonkuru Vivien- Rayon Sports
  18. Ishimwe Kevin- Rayon Sports
  19. Niyonzima Ally- Mukura VS
  20. Mbazumutima Mamadou- Espoir
  21. Ngandi Ibrahim- Espoir
  22. Emery Mvuyekure- Police FC
  23. Bantu Adrien- Amagaju
  24. Yumba Kayite- Amagaju
  25. Bizimana Djuma- Musanze

Abakinnyi bemejwe ko ari abanyamahanga burundu

  1. Jimmy Mbaraga- Police FC
  2. Athuire Kipson- Police FC
  3. Mumbere Saiba Claude-Amagaju
  4. Peter Otema- Rayon Sports
  5. Muganza Isaac- Rayon Sports
  6. Romami Frank- Rayon Sports
  7. Nizigiyimana Karim Makenzi- Rayon Sports
  8. Sina Jerome- Rayon Sports
  9. Songa Isaie- As Kigali
  10. Nyango Ombeni- Mukura VS
  11. Ngendakumana Djuma Saidi- Mukura
  12. Ciza Hussein- Mukura
  13. Mazuru Rodrigue-Musanze
  14. Habimana Hassan- Musanze
  15. Kauma Charles- Sunrise
  16. Irakoze Ibrahim Nasser- Espoir
  17. Lomami Andre- Espoir
  18. Moninga Walusambo- Espoir
  19. Saidi Abedi Makasi- Espoir
  20. Ntaganda Elias- Espoir
  21. Ndikumana Hamad Katawuti- Espoir

Abataragaragaye n’amakipe yabo akaba atakibabara nk’abakinnyi bayo

  1. Mugheni Fabrice
  2. Kambale Salita Gentil
  3. Ilunga Arafat
  4. Ndusha Mussa
  5. Tibingana Charles
  6. Kayiranga Mussa
  7. Ndayisenga Mbanyi
  8. Mukamba Jean Babptiste
  9. Tahata Hussein
  10. Ndayengamiye Abdu

Abahagaritswe kugeza hamenyekanye ubwenegihugu bwabo

  1. Batte Shamiru- As Kigali
  2. Djumaine Hassan- As Kigali
  3. Karekezi Etienne- As Kigali
Jimmy Mbaraga agomba gushaka ibyangombwa agakina mu Rwanda nk'umunyamahanga
Jimmy Mbaraga agomba gushaka ibyangombwa agakina mu Rwanda nk’umunyamahanga

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

FERWAFA byose niyo yabikoze, yari ikwiye kubibazwa! Abantu bafite irangamuntu z’uRwanda, bo bari bakwiye kubareka bagakomeza gukina, kuko zose bazihawe binyuze muri Federation na NID! Simbona icyaha bakoze kuburyo bakamburwa ubwenegihugu, kandi batarabwibye!! Nka Katauti wakuriye mu Rwanda, agakinira ikipe akaba captain, akajya gukina hanze agendeye ku byangombwa by’uRwanda, abwamburwa ate?? Ntaganda yakinnyw mu Rwanda kuva kera akorera ibikomeye amavubi, none baramujugunye, basigaranye Fuwadi waje ejo mu gitondo????

Karangwa yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Batte chamiru niwe wari ugize AS Kigali. Ubwo nayo ndabona ikibazo cyayo gikemutse, kuko niyo yari iduteye impungenge. Ubundi tukikomereza , igikombe tukakizamura nk’uko tubisanganywe. A........, oyeeeee.

kkk yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka