Rambura Women Football Club yizeye kwitwara neza nyuma yo kubona umuterankunga wo mu Budage

Nyuma yo kubona umuterankunga w’umudage,igakora urugendoshuri mu budage, ikipe ya Rambura Women F.C ifite icyizere cyo kuzitwara neza aho iyi kipe ivuga ko izagera kure hashoboka mu bihe biri imbere,nyuma yo kubona umuterankunga uyitaho muri byose ikenera.

Umudage usanzwe ufitanye umubano mwiza n’ubucuti n’umurenge wa Rambura uhereye mu mwaka w’1986,Helmut Weimar usanzwe ugaragara mu bikorwa bikomeye bihindura ubuzima bw’abaturage akorera muri aka gace, akomeje gufasha ku buryo bukomeye ikipe ya Rambura Women Football Club,ibarizwa mu makipe akina Shampiyona y’abagore mu Rwanda.

Hermut Weimar wambaye ikoti,uri hagati y'abadamu 2 ari kumwe n'abayobozi barimo uw'akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif ndetse na Gasana Thomas uyobora umurenge wa Rambura
Hermut Weimar wambaye ikoti,uri hagati y’abadamu 2 ari kumwe n’abayobozi barimo uw’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif ndetse na Gasana Thomas uyobora umurenge wa Rambura

Kapiteni w’ikipe ya Rambura Women Football Club,Murorunkwere Claudine atangaza ko ngo kuri ubu ikipe yabo ibayeho neza ntacyo ibuze kuko ifite umuterankunga uyimenyera ibyangombwa bijyanye n’iby’umukinnyi n’ikipe bakenera ngo babe bameze neza.

Murorunkwere yagize ati "Uhereye ku myenda yo gukinana twambara,arayiduha,nta bara tudafite, iyi kipe ifite aho iba ikodesherezwa n’uyu muterankunga,ikaba ihabwa agahimbazamusyi ndetse n’ibibatunga,ibyo turya,aho tuba,kandi iyo tumaze gukina batwitaho ku buryo tunarya inyama kabiri mu cyumweru."

Rambura Women Football Club,ikipe yakandagiye mu budage igakina n'imikino ya gicuti ibikesha umudage Helmut Weimar
Rambura Women Football Club,ikipe yakandagiye mu budage igakina n’imikino ya gicuti ibikesha umudage Helmut Weimar

Mu bindi bamukesha ngo ni uko uko bakinnye umukino bahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7. Mu kwezi kwa Gicurasi,ubwo batsindaga AS Kigali y’abagore 2-0,bakaba ngo barongerewe agahimbazamusyi kuri uwo mukino bahabwa amafaranga ibihumbi 10 .

Iyo nzu nziza isize irangi ry'umweru niyo icumbikiwemo ikipe ya Rambura Women Football Club
Iyo nzu nziza isize irangi ry’umweru niyo icumbikiwemo ikipe ya Rambura Women Football Club

Ibindi by’ingenzi Helmut Weimar yagejeje kuri iyi kipe ,harimo kuyifasha mu kubona umuterankunga wo muri FIFA wayubakiye urwambariro ku kibuga bakiniraho (Vestiaire) rugizwe n’ibyumba 2 binafite ubwiherero n’ubwogero, bifasha iyi kipe ubwayo ndetse n’iyayisuye kubona aho bambarira.

Urwambariro bubakiwe hafi y'ikibuga bakiniraho na Dr Theo Zwanziger,umwe mu bakozi ba FIFA
Urwambariro bubakiwe hafi y’ikibuga bakiniraho na Dr Theo Zwanziger,umwe mu bakozi ba FIFA

Mu bindi abakinnyi b’iyi bishimira,ni uko yanabashije kuyitembereza iwabo mu budage mu rugendoshuri,ikorerayo imyitozo mu kwezi kwa Mata 2013,inahura n’andi makipe y’abagore arimo ikipe ya SV Wallrabenstein y’aho mu budage.

Yaba Murorunkwere ndetse na bagenzi be bakina mu iyi kipe, bakaba bavuga ko uru rugendo rwabafashije kumenya uko abandi bahagaze mu mupira w’amaguru banahigira byinshi byabafashije mu mikinire.

Kuri ubu ikipe ya Rambura Women FC iri ku mwanya wa 5 muri Shampiyona y’abagore.Helmut uyitera inkunga akaba yari yarayisabye nibura ko yarangiza ku mwanya wa 6 ariko yo ikaba ifite umuhigo wo kuzarangiza ku mwanya wa 4,kandi ikazanakomeza kwitwara neza mu Rwanda ku buryo mu bihe biri imbere yanaba n’iya mbere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo kipe tura yishyigikiye cyane?

bavugamenshi celestin yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka