Polisi iraburira abacuruza amatike ya CHAN mu buriganya

Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagura amatike ya CHAN bakayamara ku isoko kugira ngo baze guhanika ibiciro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu, abitangaje nyuma y’uko haru ababuze amatike yo kwinjira ku mukino wa Zimbabwe na Mali kuri uyu wa 23 Mutarama 2015 kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Iyo amatike yagurishijwe neza usanga abantu buzuye stade.
Iyo amatike yagurishijwe neza usanga abantu buzuye stade.

Kigali Today iganira n’abaturage babuze amatike, bavugaga ko mbere y’uko imikino ya CHAN itangira ubuyobozi bwatangaje aho amatike agurirwa ariko ngo barahagera bakabwirwa ko yarangiye mu gihe bagera kuri stade bagasanga hakiri imyanya kandi badashobora kwinjira nta tike.

Ndayisenga Paul ni umwe mu baje kugura tike yo kureba imikino yahuje amakipe ya Zimbabwe-Mali hamwe na Uganda-Zambia kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu asanga zashize.

Agira ati “Nageze ahantu hose hagenewe kugurishirizwa amatike bakambwira ko tike za magana atanu zashize hasigaye izigura ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitanu, ariko hari aho bandangiye umuntu ari kugurisha ayo matike ya magana atanu ku bihumbi bitatu.”

Ndayisenga yakomeje agira ati “Birambangamiye kuba naje nshaka kureba umupira, ariko nkaba ntashye ntawurebye kuko ayo mafaranga bansaba ntayo naje nitwaje.”

Aba ni bamwe mu baje kureba umupira babura amatike kandi nyamara muri stade hakiri imyanya.
Aba ni bamwe mu baje kureba umupira babura amatike kandi nyamara muri stade hakiri imyanya.

Biziyaremye uvuka mu murenge wa Busasamana avuga ko yaje kureba umupira yitwaje amafaranga yo kwinjira n’amafaranga y’urugendo ariko ngo yasanze tike zashize arangirwa kugura igura Magana atanu ku mafaranga igihumbi bimwicira imibare.

Amakuru atugeraho ariko ataremezwa neza n’inzego zibifitiye ububasha aravuga ko hari abantu icyenda bafashwe baraguze udutabo tw’amatike menshi kugira ngo ashire ku isoko bo basigare bayacuruza ku biciro bishyiriyeho.

Nubwo Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba atatwereruye ko koko hari abafashwe, avuga ko uwo muco ari mubi kuko hakorwa amatike angana n’umubare w’abantu stade yakira.

Akavuga ko iyo abantu nk’abo bayabitse kubera indonke usanga hari abo bateshejwe amahirwe yo kujya kwirebera imikino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka