Police Fc yiteguye kureka Danny Usengimana akerekeza muri Tusker Fc yo muri Kenya

Umukinnyi usanzwe ukina nka Rutahizamu mu ikipe y’Isonga Fc yanamaze gusubira mu cyiciro cya kabir,Danny Usengimana ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tusker Fc yo mu gihugu cya Kenya nyuma y’igerageza yakoze ndetse agashomwa n’abatoza b’iyo kipe

Mu gihe ikipe y’Isonga ikomeje kwitegura umukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’amahoro ugomba kuyihuza n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu,rutahizamu wayo Danny Usengimana wari umaze iminsi adakorana imyitozo n’iyi kipe yamaze kugera i Kigali.

Uyu mukinnyi yari amaze iminsi abarizwa mu gihugu cya Kenya,aho yari yaragiye mu igeragezwa mu ikipe ya Tusker Fc yo muri icyo gihugu ndetse amakuru atugeraho akaba yemeza ko uyu mukinnyi yanishimiwe cyane n’abatoza b’iyi kipe.

Danny Usengimana ashobora kuzerekeza muri Tusker umwaka utaha
Danny Usengimana ashobora kuzerekeza muri Tusker umwaka utaha

Nyuma yo gushimwa n’abatoza b’iyi kipe, baje kumenya ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikpe ya Police Fc byaje no gutuma amasezerano yagombaga gusinyishwa muri iyi kipe ahinduka,aho yasabwe kubanza gukinira ikipe ya Police Fc umwaka umwe, nyuma yaho hakazagurwa amasezerano azaba asigaye.

Police Fc yiteguye kuba yamureka igihe byanyura mu nzira nziza

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi w’ikipe ya Police Fc ,CIP Mayira Jean De Dieu yadutangarije ko igihe cyose byanyura mu nzira nziza biteguye kuba bareka uwo mukinnyi akaba yagerageza amahirwe ye aho ashaka

CIP Mayira yagize ati "Muri Police Fc nta mukinnyi tujya tuzitira iyo ashaka kwerekeza ahandi,gusa bigomba kubanza guca mu bwumvikane, uwe riwe wese turamureka akagenda kuko aba ari n’amahirwe y’igihugu muri rusange"

Ikipe y'Isonga ni imwe mu zakozweho n'igura n'igurisha uyu mwaka
Ikipe y’Isonga ni imwe mu zakozweho n’igura n’igurisha uyu mwaka

Ikipe y’Isonga Danny asanzwe akinira ikaba igomba guhura kuri uyu wa Gatandatu n’ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga, mu gihe ikipe ya Police Fc yasinyiye gukinira saison itaha izahura na APR kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kicukiro.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka