Pique na Song barwaniye mu modoka ubwo FC Barcelona yishimira igikombe

Myugariro wa FC Barcelone Gerard Pique na Alexander Song ukina hagati muri iyo kipe barwaniye mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Bus’ bakoreshaga ubwo bishimiraga igikombe cya shampiyona baheruka kwegukana.

Ubwo abo bakinnyi bishimiraga igikombe bazenguruka umugi wa Catalogne FC Barcelone iherereyemo, abafana bari buzuye ku mihanda baririmba ikipe yabo, batunguwe no kubona imvururu muri iyo modoka, Gerard Pique na Alexander Song barwana.

Song akubita Pique.
Song akubita Pique.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru kivuga ko Kapiteni wa Barcelona Carles Puyol na Victor Valdes bagerageje kubakiza, kuko barwanaga bikomeye, kandi mu ruhame rw’imbaga y’abafana bari bahururiye kureba ikipe yabo.

Icyo kinyamakuru kivuga kandi ko benshi muri abo bakinnyi bari basinze ndetse bakaba baragendaga banyanyagiza inzoga mu muhanda, ibyo bigatuma benshi bakeka ko abo bakinnyi baba bari basinze kuko ngo ubusanzwe ari nta kintu bapfaga.

Song yakubise Pique urushyi.
Song yakubise Pique urushyi.

Alexander Song wahoze akina muri Arsenal, ubwo yerekezaga mu ikipe ya FC Barcelona yakiriwe neza na Pique ndetse avuga ko ari umukinnyi mwiza ikipe yabo ibonye, dore ko ngo yanahoraha amukurikirana kandi akunda imikinire ye.

Alexander Song n’ubwo yavuye muri Arsenal afatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iyo kipe, ntabwo yorohewe no kubona umwanya mu ikipe ya Barcelone, kuko yahasanze Xavi Hernandez, Segio Busquet na Cesc Fabregas bakomeye kuri uwo mwanya, nuko abura uko akina.

Song, Sanchez na Abidal bishimira igikombe.
Song, Sanchez na Abidal bishimira igikombe.

Kuva yagera muri FC Barcelona kugeza ubu, Song yakinnye imikino 19 gusa, binatuma atorwa nk’umukinnyi wahombeye ikipe nyuma ya Luka Modric werekeje muri Real Madrid avuye muri Tottenham Hotspurs.

Ubusanzwe ngo nta kintu Song apfa na Pique (muri iyi foto bahagaze inyuma begeranye).
Ubusanzwe ngo nta kintu Song apfa na Pique (muri iyi foto bahagaze inyuma begeranye).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko utatubwira icyo bapfuye.

Murenzi dede yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka