Peace Cup: Rayon Sport yanyagiye Rwamagana, naho Kiyovu Sport isezererwa na Musanze FC

Mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku cyumweru tariki ya 24/02/2013, Rayon Sport yanyagiye ikipe ya Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-0, mu gihe Kiyovu Sport yo yahise isezererwa na Musanze FC hitabajwe za penaliti.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sport ihagaze neza cyane muri iyi minsi yakoze ibyo abakunzi bayo bari bayitegerejeho, itsinda Rwamagana City iyinyagiye ibitego 7-0.

Ibi bitego bya Rayon Sports harimo bitatu byatsinzwe na Pappy Kamanzi, bibiri bya Fuadi Ndayisenge, mu gihe Hamisi Cedric na Faustin Usengimana batsinze kimwe buri wese.

Kiyovu Sport nk’ikipe ifite inararibonye muri ruhago mu Rwanda, yatunguwe no gusezererwa ku ikubitiro na Musanze FC iyitsinze kuri penaliti enye za Musanze kuri ebyiri za Kiyovu Sport nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu gihe cy’iminota 90 y’umukino.

Kiyovu Sport yasezererwe ikurikira Police FC nayo yasezererwe ku ikubitiro itsinzwe na AS Muhanga kuri za penaliti, kimwe na La Jeunesse nayo yasezerewe na Pepiniere yo mu cyiciro cya kabiri nabwo hitabajwe za penaliti.

Mu yindi mikino itangiza igikombe cy’Amahoro yabaye ku cyumweru, Etincelles FC yapfunyikiye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibitego 8-0.

Ikipe ya Etincelles FC yari imaze iminsi ihagaze nabi yorohewe cyane no gutsinda itababariye Kaminuza y’u Rwanda, nayo itarimo kwitwara neza muri iki gihe aho isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri.

Mu yindi mikino, ikipe ya SEC Academy yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0, Amagaju asezerera Akagera FC ku bitego 2-1, naho Vision FC itsinda Interforce FC igitego 1-0. Espoir FC yatsinze Sorwathe FC ibitego 3-0, naho Aspor FC itsinda United Stars ibitego 3-0.

Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) muri 2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakunzi ba Rayon Sport turayikunda kandi dushimishijwe n’uko ihagaze muri iminsi ndetse dushyigikiye na gahunda ubuyobozi bwayo bufite muri uku kwezi gutaha.
Abafana natwe tuyijeje kuyiba inyuma iteka ndetse no kurangwa na discipline aho turi hose.

pa yanditse ku itariki ya: 25-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka