Nyuma yo gutsinda APR Fc,Police Fc yakurikijeho Amagaju

Ikipe ya police Fc ikomeje imyiteguro ya Shampiona,aho nyuma yo gutsinda ikipe ya APR Fc 1-0,yongeye gutsinda ikipe y’Amagaju Fc igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu.

Nyuma yo gusinyisha abakinnyi bagera kuri 14,ikipe ya Police Fc ikomeje gahunda yihaye yo gukina imikino myinshi ya gicuti mu rwego gutuma ikipe imenyerana,ndetse no kubaka ikipe ikomeye zaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup,ndetse na shampiona y’u Rwanda ya 2015/2016.

Amagaju yabanje mu kibuga
Amagaju yabanje mu kibuga

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kicukiro ikipe ya Police Fc yakinnye undi mukino wa gicuti aho yaje gutsindamo ikipe y’Amagaju igitego 1-0,igitego cyatsinzwe ku munota wa 90 w’umukino n’uwitwa Japhet.

Umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro
Umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro

Nyuma y’uyu mukino aya makipe yombi akaba azitabira irushanwa ryitwa "Agaciro development fund tournament",rigamije gushyigikira ikigega cy’abanyarwanda cyo kwiteza imbere,irushanwa rizaba kuva kuri 15/08 kugeza 22/08/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

POLICE F C NIKIPE IZA DUSHI MISHA MURIYISEZO KUKO IFITE ABAKI NYIBEZAPE NUMUTOZA KASA ARASHO BOYE NIYIGA RAGAZE YEREKANE IMANOYE

DUKUZE JERIVE yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka