Nyuma ya APR FC, Rayon Sports nayo yasezerewe n’abanyamisiri

Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri nyuma yo kuyitsinda ibitego bitandatu kuri kimwe uteranyije imikino yombi, mu gihe n’ikipe ya APR FC nayo yari yasezerewe ku wa gatandatu n’ikipe ya Al Ahly nayo yo mu gihugu ya Misiri.

Ku cyumweru tariki ya 05 Mata 2015 kuri Stade Amahoro nibwo urugendo rw’amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika rwarangiye, ikipe ya Rayon Sports isezererwa na Zamalek iyitsinze ibitego bitatu ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ndetse n’abafana bari bafite icyizere cyinshi cyo kubona ibitego bibiri ku busa maze ikipe ya Zamalek ikaba yasezererwa.

Umunyezamu Bakame yahuye n'akazi gakomeye.
Umunyezamu Bakame yahuye n’akazi gakomeye.

Siko byaje kugenda kuko ikipe ya Rayon Sports na Rutahizamu wayo Peter Otema yakomeje guhusha ibitego byabaga byabazwe mu gice cya mbere.

Zamalek yaje guhita yibonera igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Ahmed Eid ku munota wa 32 ndetse n’igice cya mbere cyirangira ari icyo gitego rukumbi kibonetse mu mukino.

Mu gice cya kabiri Ali Gabr yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 52 maze nyuma gusa y’iminota itatu Ibrahim Salah asoza akazi ka Zamalek atsinda igitego cya gatatu.

Zamalek yishimira igitego cya gatatu.
Zamalek yishimira igitego cya gatatu.

Nyuma yo gusezerera Rayon Sports, Zamalek izahura n’ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc naho Al Ahly yasezereye APR FC yo mu Rwanda iyitsinze ibitego bine ku busa uteranije imikino yose, ikine na Moghreb Tetouan yo muri Maroc.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Fuad, Manzi Sincere Huberto, Imanishimwe Emmanuel, Tubane James, Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Kwizera Pierre, Uwambazimana Leon, Muganza Isaac na Peter Otema.

Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga.

Zamalek SC: Ahmed Nasser Mahmoud, Hazem Mohammed, Mohamed Mahek, Ali Gabr, Ahmed Mohamed, Ibrahim Salah, Maroof Yusuf, Omar Mahmoud, Ahmed Eid, Aly Hefny, Basem Morsy.

Abakinnyi ba Zamalek babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Zamalek babanje mu kibuga.

Andi mafoto kuri uyu mukino wa Rayon Sports na Zamalek:

Minisitiri Uwacu Julienne asuhuza abakinnyi.
Minisitiri Uwacu Julienne asuhuza abakinnyi.
Abafana bari bazanye icyapa giha ikaze umutoza Kayiranga Baptiste.
Abafana bari bazanye icyapa giha ikaze umutoza Kayiranga Baptiste.
Hano Isaac Muganza yatsinze igitego ariko bamusifura ko yaraririye.
Hano Isaac Muganza yatsinze igitego ariko bamusifura ko yaraririye.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mujye mwandika ko ari Ferwafa yatsinzwe, kuko ibi byose ni ingaruka za politiki mbi yayo mu mupira w’amaguru. Abayobozi ba Federation bose bakwiye kuvaho bagaashyiraho abantu bazwi kandi babaye intashyikirwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda. naho ubundi aba bajandajanda, batazi iyo umupira uva ni iyo ujya ntaho bazatugeza. Bazana amarangamutima no kubogama, kandi ibi umuntu wakinnye umupira mu ikipe izwi ntiyabikora, kuko azi ko iterambere ry’umupira n’inzinzi bitava ku manyanga yanditse ku mpapuro, ahubwo ko ari tekiniki, ko iyo wateguye neza mu kibuga bigaragara. Naho ubu ndabarahiye, muzaba mureba aho aba bagabo ngo bazamukiye ku iturufu ya Deuxieme division ntaho bazawugeza, uretse kuwuhirika.
Murakoze

hfdfd yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

caf yerekanye urwego turiho ni miyoborere ya amakipe yacu mwihangane?

tutu yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

umupira murwanda nibawureke batezd imbere indi mikino nka tenis ,amagare..

NSHIMIYIMANA BONIFACE yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka