Nyaruguru: Munini yihariye ibikombe muri "Umurenge Kagame Cup"

Umurenge wa Munini mu karereka Nyaruguru niwo wihariye ibikombe mu marushanwa ya Umurenge Kagame Cup, ku makipe y’abagabo n’abagore.

Imikino ya nyuma muri aya marushanwa yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2016.

Amakipe y'umurenge wa Munini yatwaye ibikombe (Abagabo n'abagore)
Amakipe y’umurenge wa Munini yatwaye ibikombe (Abagabo n’abagore)

Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Munini yegukanye igikombe itsinze ikipe y’umurenge wa Ngoma igitego kimwe ku busa.

Ikipe y'abagabo y'umurenge wa Munini
Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Munini
Ikipe y'abagore y'umurenge wa Busanze
Ikipe y’abagore y’umurenge wa Busanze

Mu bagore,ikipe y’umurenge wa Munini yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y’umurenge wa Busanze kuri penaliti 2 kuri imwe, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mayor Habitegeko yasabye abaturage gukunda imikino, no gushishikariza abana kugana ishuri
Mayor Habitegeko yasabye abaturage gukunda imikino, no gushishikariza abana kugana ishuri
Kapiteni w'ikipe y'abagore ya Munini ashyikirizwa igikombe n'igihembo cya 100.000 frws
Kapiteni w’ikipe y’abagore ya Munini ashyikirizwa igikombe n’igihembo cya 100.000 frws
Ikipe y'abagore y'umurenge wa Munini (Yatwaye igikombe)
Ikipe y’abagore y’umurenge wa Munini (Yatwaye igikombe)

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yashimiye amakipe yose yitabiriye aya marushanwa kandi ashimira ishyaka ryaranze abakinnyi ndetse n’abafana.

Muri iyi mikino abaturage baba bitabiriye ari benshi
Muri iyi mikino abaturage baba bitabiriye ari benshi

Yabasabye kurushaho kwitabira siporo mu mirenge yabo, by’umwihariko ariko bakitabira siporo ya bose iba buri kwezi.
Yabasabye kandi ko binyuze mu mikino bakwiye gushishikariza abana bataye amashuri kuyasubiramo.

Ati:”Imikino ni inzira nziza ihuza abantu benshi b’ingeri zose. Sinshidikanya ko binyuze mu mikino mushobora kudufasha kugarura abana bataye amashuri bagasubira kwiga”.

Uyu muyobozi kandi yabasabye kurangwa n’isuku, kandi bakajya bakina ariko banarushaho kwitabira gahunda zitandukanye za leta.
Amakipe y’umurenge wa Munini yabaye aya mbere yahembwe ibikombe ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.

Ikipe y’umurenge wa Ngoma mu bagabo yabaye iya kabiri,kimwe n’ikipe y’abagore y’umurenge wa Busanze zahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70.

Ikipe y'abagabo y'umurenge wa Ngoma
Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Ngoma

Amarushanwa ya Umurenge Kagame Cup agamije guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza,kugira umuco wo kurushanwa no guteza impano z’umupira w’amaguru imbere,gushishikariza abaturage guteza imbere aho batuye,gushishikariza abaturage kunoza imiyoborere myiza mu turere batuyemo binyuze muri siporo,gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta ndetse no kuzamura impano zigaragara mu mupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka