Nyagatare: Abafana ba Manchester United bishimiye igikombe banafasha mugenzi wabo

Ubwo abafana b’ikipe ya Manchester United mu karere ka Nyagatare bishimiraga ibikombe 20 bamaze gutwara no gusezera ku wari umutoza wayo Sir Alex Furguson, tariki 12/05/2013, banateye inkunga umupfakazi w’umufana w’iyi kipe bamuha amafaranga ibihumbi 205, icumbi ry’ukwezi n’amatike y’urugendo.

Ibi birori byabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti wahuje abafana b’ikipe ya Manchester United n’abandi b’amakipe asigaye abarizwa muri shampiona y’Ubwongereza. Muri uwo mukino habonetse igitego kimwe cyatsinzwe n’umufana wa Arsenal maze kuri coup franc yatewe neza na Kabayiza George Rukandagira umupira uruhukira mu rucundura ntawuwukozeho.

Gakuru James uyobora komite y’agateganyo y’abafana ba Manchester United mu karere ka Nyagatare yatangaje ko intego bari bafite bategura ibi birori bwari uburyo bwo guhura n’abo bahanganira ku matelevisiyo atandukanye mu gihe cy’amakipe yabo yahuye hagamijwe kugaragaza ko n’ubwo bahangana buri wese yifuza intsinzi ariko ubundi siporo ihuza abantu.

Mbere y'ubusabane, abafana ba Manchester United babanje kwerekeza amaso muri televisiyo bakurikirana ijambo ry'umutoza wa Manchester United.
Mbere y’ubusabane, abafana ba Manchester United babanje kwerekeza amaso muri televisiyo bakurikirana ijambo ry’umutoza wa Manchester United.

Naho kuba umutoza Sir Alex Furguson wari umaze guhesha iyi kipe ibikombe 36 harimo 13 bya shampiona na 2 bya Champions League asezeye ngo nta mpungenge bibateye. Ati “Dufite ikizere gihagije cy’umutoza mushya kuko nawe twamubonyeho ubunararibonye mu gutoza. Ntakabuza twizeye izindi ntsinzi nyinshi mu myaka iri imbere.”

Ibi kandi nibyo byashimangiwe n’uhagarariye abafana b’abakobwa ba Manchester United Batamuriza Esther usaba umutoza mushya David Moyes kuzatera ikirenge mucy’uwo asimbuye ndetse akanarenzaho ikipe ntizasubire inyuma.

Ati “Icyo dusaba umutoza mushya nk’abafana n’uko atazadukoza isoni ahubwo agatera ikirenge mucya muzehe Furguson.”

Kabayiza George Rukandagira, umufana wa Arsenal we avuga ko kugenda kwa Furguson bidahesha ikipe afana ibikombe ahubwo byagateye umwete Arsene Wenger guhera kuri iki cyuho nawe akagiterura dore ko hashize igihe kitari gito atagikozaho imitwe y’intoki.

Ibi kandi nibyo byagarutsweho na bagenzi be nka Muganwa Stanley, umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu n’amajyambere akaba anayobora abafana ba Arsenal.

Abafana ba Manchester bishimiye igikombe.
Abafana ba Manchester bishimiye igikombe.

Kimwe n’abandi bafana b’amakipe nka Chelsea, Manchester City na Liverpool, bemeza ko nabo igihe cyabo kigeze cyo gukora ku bikombe dore ko uwari ufite ubunararibonye muri championat y’ubwongereza agiye ku ruhande.

Muri ibi birori byasojwe n’ubusabane hagati y’aba bafana b’amakipe atandukanye yo mu Bwongereza kandi habayemo n’igikorwa cyo gutera inkunga umuryango w’umufana wa Machester United uherutse kwitaba Imana agasiga umugore n’umwana umwe w’umuhungu wahawe izina rya Rooney.

Iyo nkunga ingana n’amafaranga y’uRwanda ibihumbi 205 hiyongereyeho icumbi n’amatike y’urugendo yemerewe n’umushoshoferi w’isosiyete itwara abantu n’ibintu ya Excel Tours.

Perezida w'abafaba b'ikipe ya Manchester United Gakuru James ashyikiriza umugore w'umwe mubafana uherutse kwitaba Imana inkunga.
Perezida w’abafaba b’ikipe ya Manchester United Gakuru James ashyikiriza umugore w’umwe mubafana uherutse kwitaba Imana inkunga.

Ibi birori kandi byahuriranye no gutanga igikombe kuri Manchester United n’ubwo habura umukino umwe wa Championat aho Furguson yashimiye abafana uburyo bamubaye inyuma ndetse anashimira umwe mu bakinnyi be Paul Scholes nawe wasezeye ku bwitange yagaragaje mu myaka yose yari amaze akinira iyi kipe.

Furguson w’imyaka 71 y’amavuko yari amaze imyaka 27 yose atoza Manchester United.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Very Nice! N’anadi bajye bishima gutyo!

Bandebereho yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka