Ntabwo twakwitegura CHAN neza mu gihe nta mikino ya gicuti dukina- Constantine

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yatangaje ko imyiteguro y’irushanwa nyafurika rikinwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu (CHAN) itari kugenda nk’uko yabyifuje kubera ubuke bw’imikino ya gicuti ari gukina.

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu gihe ikipe y’igihugu iri kwitegura gukina umukino wa gicuti na Marooc uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014 aho imyitozo ya mbere yaraye iyikoreye kuri sitade Amahoro kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2014.

Umukino umwe mpuzamahanga mu mezi atatu

Umutoza Constantine yagaragaje ko atishimiye ko ikipe atoza itashakiwe imikino ihagije ya gicuti aho atumva uburyo yaherukaga mu kibuga mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, nyamara CHAN nta gihe kinini ishigaje ngo ikinwe.

Umutoza w'amavubi avuga ko batakwitegura CHAN neza nta mikino ya gicuti bakina.
Umutoza w’amavubi avuga ko batakwitegura CHAN neza nta mikino ya gicuti bakina.

Yagize ati “Duheruka mu kibuga tariki 3/8 dukeneye imikino myinshi kugira ngo twubake ikipe. Ubwo nazaga mu Rwanda bambwiye ko turi kwitegura CHAN ariko tumaze gukina umukino umwe gusa mu mezi atatu ashize, iyo ntabwo ari imyiteguro.

Tuvuga ko turi kwitegura CHAN ariko kuba nta mikino ihari bivuze ko nta myiteguro turi gukora”.

Andi mahirwe make ku ikipe ya Constantine ni uko ishobora gusubira mu kibuga mu kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2015 cyane ko imikino ya CECAFA yagombaga kuzipimiraho na yo byarangiye ikuweho kubera kubura igihugu kiyakira.

Rachid Kalisa wa polisi FC yagiriye imvune mu myitozo.
Rachid Kalisa wa polisi FC yagiriye imvune mu myitozo.

Imvune z’abakinnyi mu ikipe y’igihugu, imbongamizi ku mukino wa Maroc
N’ubwo Constantine atashimishijwe n’uko ikipe ye itari gukina imikino myinshi ya gicuti, byibura yishimiye ko yashoboye kubonerwa uwa Maroc, uzakinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byombi mu rwego rwo kubifasha kwitegura CHAN yo mu Rwanda muri 2016.

Ubwo ikipe yakoraga imyitozo kuri uyu wa mbere ariko, ntabwo hagaragayemo zimwe mu nkingi za mwamba zayo nka Michel Ndahinduka Bugesera bivugwa ko byarangiye atakigiye muri Maroc, ndetse na myugariro Rusheshangoga Michel akaba atakoze imyitozo kubera ikibazo cy’imvune. Undi mukinnyi waje kuvunikira mu myitozo ni Rashid Kalisa utarangije imyitozo yo kuwa mbere.

Emery Bayisenge mu myitozo yo kuri uyu wa mbere.
Emery Bayisenge mu myitozo yo kuri uyu wa mbere.

Ibura ry’aba bakinnyi rishobora kugora cyane iyi kipe yiganjemo abakinnyi bashya mu gihe n’ubundi umutoza Constantine yakomeje gutangaza ko ikibazo cyo kumenyera imikino mpuzamahanga kizamugonga, nyuma y’aho abakinnyi be babiri Salomon Nirisarike na Haruna Niyonzima badahamagawe kubera badakina mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu iza guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2014 yerekeza muri Maroc mu mukino wa gicuti uzaba tariki 14/11/2014.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka