Nshimiyimana yasabye abakinnyi guharanira intsinzi imbere ya Ethiopia bakareba iby’amahirwe

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric, yasabye abakinnyi be kuzakinana ubwitange mu mukino bafitanye na Ethiopia kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Nshimiyimana yatangaje ko mu byumweru bibiri abakinnyi be bamaze i Rubavu bitegura Ethiopia, bakosoye amakosa bakunze gukora bagatsindwa ibitego mu buryo budasobanutse, kandi ngo icyo yameranyijwe nabo ni ugukinana ubwitange kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Kuba u Rwanda rwaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia, u Rwanda rurasabwa gutsindira i Kigali ibitego 2-0 kugirango rwizere kujya muri CHAN, kandi Nshimiyimana ngo asanga bishoboka abakinnyi be nibumvira inama amaze iminsi abagira.

“Turasabwa imbaraga nyinshi haba mu kugarira izamu ndetse no mu gusatira, tukirinda ko badutsindira hano igitego kuko cyaba kirimo ibitego bibiri bikaba byatugora kubyishyura.

Kuba tuzakinira mu rugo ni amahirwe ariko ntacyo twageraho tudakoranye ubwitange. Abakinnyi bose nibakinana ishyaka kandi bakumvikana hagati yabo, intsinzi izaboneka.”

Kuba umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ngo ntabwo ari icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bavuga ko i Nyamirambo Amavubi akunda kuhagirira amahirwe.

Nshimiyimana avuga ko, ahubwo ngo ari icyifuzo cy’abakinnyi, kuko ngo bakunda gukinira ku bwatsi bwa kijyambere.

Muri uwo mukino uzatangira saa cyenda n’igice, Nshimiyimana azaba adafite Ntamuhanga Tumaini, Jimmy Mbarana Mutuyimana Mussa na Mbaraga Jimmy bafite imvune.

Ikipe izatsinda hateranyijwe umusaruro wo mu mukino yombi izahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYO DUKINIRA KU MAHORO NIBURA AMAVUBI YATINYE KARE AVUGA KO BABONA INSTINZI KURI REGIONAL BIRABAJE IYO MITEKEREZE.MURAKOZE

Israel yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka