Ngiye gusinya muri Sofapaka,ndumva nagaruka nje gutoza Rayon Sports-Hategekimana Aphrodis Kanombe

Hategekimana Aphrodis wari umaze igihe kinini akinira ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa kabiri ku isaha ya Saa saba n’iminota 20 (13h20),nibwo yerekeje muri Kenya gusinya amasezerano y’imyaka 2 aho yatangaje ko yifuza kugaruka ari umutoza wa Rayon Sports

Mu gihe byavugwaga ko umukinnyi Hategekimana Aphrodis yaba yarerekeje muri Kenya kuri uyu wa mbere, ku i Saa Saba n’iminota 20 (13h200) zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Kamena 2015 nibwo uyu mukinnyi usanzwe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports nibwo yari ahagurutse i Kigali yerekeza muri Kenya gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya Sofapaka muri icyo gihugu.

Kanombe i Kanombe mbere gato yo kwerekeza muri kenya kuri uyu wa kabiri
Kanombe i Kanombe mbere gato yo kwerekeza muri kenya kuri uyu wa kabiri
Ah yari agiye gufatanya na Rayon Gusezerera Panthere du Ndé
Ah yari agiye gufatanya na Rayon Gusezerera Panthere du Ndé

Uyu mukinnyi mbere y’uko ahaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe,yagiranye ikiganiro na Kigali Today maze adutangariza ko yishimira ibihe yagiranye n’ikipe ya Rayon Sports, anadutangariza ko yumva imyaka asigaje akina umupira w’amaguru,yumva yazayimara hanze y’u Rwanda maze akazagaruka atangira umwuga w’ubutoza aho yifuza kuwuhera mu ikipe ya Rayon Sports yakuriyemo.

Kanombe yagize ati"Imyaka nsigaranye nkina umupira w’amaguru numva nayimara hanze,hanyuma nazagaruka nkagaruka ninjira mu mwuga wo gutoza, numva ubutoza nabuhera mu ikipe yanjye ya Rayon Sports,nyuma namara kumenyera nkaba najya no mu yindi kipe yose yaba inshaka".

Kanombe yabanye na Rayon Sports igihe kinini,aha yari yerekeje mu Misiri guhura na Zamalek
Kanombe yabanye na Rayon Sports igihe kinini,aha yari yerekeje mu Misiri guhura na Zamalek

Hategekimana Aphrodice Kanombe ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kinini mu Rwanda badahindura amakipe,aho uyu mukinnyi agiye kwerekeza muri iyi kipe ari kumwe na Ndayisenga Fuadi wari kapiteni wa Rayon Sports muri iki gihe.

Aba bakinnyi kandi bakaba bagiye muri Kenya mu gihe ikipe yabo ya Rayon Sports ifite umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro igomba gukina kuri uyu wa gatandatu,aho bo biteganijwe ko bazagaruka baje gukina umukino wo kwishyura n’Isonga Fc.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bana badutereye ikipe batarangije irushanwa NGO twegukane igikombe cy’amahoro, none NGO arifuza kuzagaruka atangira ubutoza ndetse agahera kuri rayon sport, yamara kumenyera akajyanwa n’andi makipe yaba amushaka. Twagirango nibura akunda rayon kuburyo yazagaruka ayitoza naho ni ukuza kuyigiramo ubutoza yamenyera agahita yigendera? Aha ntarukundo rurimo akunda rayon sport.

Daniel yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Imana Ibahezagire Ibahire

Demos yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka