Neymar yasinye imyaka 5 muri FC Barcelona

Rutahizamu w’ikipe ya Santos yo muri Brazil, Neymar da Silva Santos Júnior w’imyaka 21, yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Barcelona imuguze miliyoni 30 z’ama Euro.

Neymar ngo azaba mu ba mbere bahembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Barcelona nk’uko bitangazwa na Wagner Ribeiro umujyanama we (Agent).

Neymar mu ikipe y'igihugu ya Brasil.
Neymar mu ikipe y’igihugu ya Brasil.

Yagize ati “azahembwa make kuruta Messi, ariko umushahara we uzaba ungana n’uwa Kaka. Neymar azaba ahembwa umushahara wa gatatu cyangwa uwa kane mu mishahara ihembwa muri Barcelone.

Ntabwo yahisemo gukinira FC Barcelone kubera ubwinshi cyangwa ubuke bw’umushahara. Uriya muhungu yarakuze, ubu yabaye umugabo. Yifuje kuva kera kwambara umwenda wa Barcelone ari umukinnyi wa yo kuko ari yo kipe imuba ku mutima”.

Neymar na Messi bagiye gukinana kuva mu kwezi gutaha.
Neymar na Messi bagiye gukinana kuva mu kwezi gutaha.

Nubwo yaguzwe amafaranga make biravugwa ko azajya afata amafaranga yose azakura mu bikorwa byo kwamamaza, ibi rero bikazatuma abasha kubona inyungu nyinshi.

Neymar wigaragaje cyane nk’umukinnyi w’umuhanga mu ikipe ya Santos kuko nko mu mwaka wa 2009 mu mikino 229 yatsinze ibitego bigera ku 139.

Ashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Barcelona mu gihe yashakwaga n’amakipe menshi arimo na Real Madrid.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda abakinyi

niyonyishu yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka