Nemanja Vidic yasezeye ku mugaragaro muri Manchester United

Uwari kapiteni wa Manchester United, umunya Serbia Nemanja Vidic yasezeye ku mugaragaro mu ikipe ya Manchester United ubwo yari imaze gutsinda Hull City ibitego 3-1 mu mukino we wa nyuma kuri Stade Old Trafford wabaye ku wa kabiri tariki 6/5/2014.

Vidic w’imyaka 32, asezeye muri iyo kipe yakiniye imyaka umunani agiye muri Inter Milan yo mu Butaliyani, nyuma y’aho impande zombi zumvikaniye mu minsi yashize.

N’ubwo muri uwo mukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona Vidic yari yabanje ku ntebe y’abasimbura, yaje kujya mu kibuga asimbuye Phil Jones wari umaze kugira ikibazo cy’imvune.

Vidic asezera ku bakunzi ba Manchester United bari bateraniye Old Trafford kuri uyu wa kabiri.
Vidic asezera ku bakunzi ba Manchester United bari bateraniye Old Trafford kuri uyu wa kabiri.

Gusa mbere y’uko umukino utangira, nk’uko bikorerwa abakinnyi bose bitwaye neza muri iyo kipe iyo basezera, Vidic yashyikirijwe na Sir Boby Charlton wamamaye cyane muri iyo kipe, impano yo kumushimira ku mugaragaro ibyo yagejeje kuri iyo kipe mu myaka umunani yari ayimazemo.

Avugana agahinda, Vidic wageze muri Manchester United mu mwaka wa 2006 avuye muri Spartak Moscow mu Burusiya, yavuze ko n’ubwo agiye, atazahwema gutekereza kuri iyo kipe kandi azajya areba imikino yayo kenshi.

Ati “Ku bw’umubiri ndagiye ariko umutima wanjye uzaguma ahangana kuko nahagiriye ibihe byiza, nkorana n’abantu beza hano. Muri uyu mwaka ntabwo byatworohere ariko mu mupira bibaho, gusa uyu mugoroba ndababaye cyane kuba ngiye, ariko nta kundi. Sinigeze ndira na rimwe mu buzima kuva nakina umupira ariko bimbayeho kubera urukundo nakundaga iyo kipe”.

Vidic wari umaze imyaka 8 muri Manchester United avuga ko iyo kipe azayihoza ku mutima.
Vidic wari umaze imyaka 8 muri Manchester United avuga ko iyo kipe azayihoza ku mutima.

Vidic ukina nka myugariro wo hagati (central defender), avuye muri Manchester United yegukane ibikombe bitanu bya shampiyona, igikombe kimwe cya ‘Champions League’ ibikombe bitatu bya ‘League cup’, byose akaba yarabitwaye atozwa na Sir Alex Ferguson.

Nyuma aho David Moyes agereye muri Manchester United (gusa kubera kwitwara nabi akirukanwa), Namanja Vidic yatangiye gutekereza kuva muri iyo kipe ari nabwo yaje kumvikana na Inter Milan azakinira mu mwaka w’imikino utaha.

Vidic yashyikirijwe impano na Sir Bobby Charlton.
Vidic yashyikirijwe impano na Sir Bobby Charlton.

Vidic asize Manchester United irangije shampiyona ku mwanya wa karindwi, ikaba ari nta gikombe na kimwe yabashije gutwara muri uyu mwaka, ndetse ikaba itazanitabira ‘Champions League’ umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka