Ndayisaba Fabrice yateguye imikino yo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangije ibkorwa by’imikino n’imyidagaduro bigamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ibikorwa biri kubera kuri Stade ya Kicukiro kuva taliki ya 16 Kamena 2015

Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation wateguye ibikorwa birimo umupira w’amaguru ndetse n’indi myidagaduro bigamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mbere y'umukino babanje kwifotoza
Mbere y’umukino babanje kwifotoza
Abana bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ndayisaba Fabrice Foundation
Abana bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ndayisaba Fabrice Foundation

Kuva ku itraliki ya 16 kamena 2015, nibwo iyi mikino yatangijwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu kigo cya IPRC Kicukiro, aho abana barenga 50 bahahurira mu bakaganira,bagasabana ndetse bakanahabwa ubutumwa bwerekeye kwirinda amacakubiri.

Abana bahagarariye abandi basuhuza abakinnyi
Abana bahagarariye abandi basuhuza abakinnyi

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangiye gukora muri nzeli 2009, ubu bikaba ari ku nshuro ya 5 iteguye iyi mikino n’ubwo kugeza kuri uyu munsi iyi fondation itarabasha kubona abaterankunga bahoraho bashobora kuyishyigikira muri ibi bikorwa usibye IPRC Kigali ibatiza ikibuga.

Imwe mu makipe yitabiriye amarushanwa
Imwe mu makipe yitabiriye amarushanwa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Ndayisaba Fabrice ukuriye iyi Fondasiyo,yatangaje ko kugeza ubu afite ibikorwabyinshi yagakwiye gushyira mu bikorwa bigafasha urubyiruko rw’u Rwanda,ariko akazitirwa n’ubushoboizi butaraba bwinshi.

"Kugeza ubu Fondation mu myaka 6 imaze,abaterankunga mfite kugeza ubu ni IPRC ndetse n’ababyeyi b’abana dukorana,naho ubundi kugeza aka kanya twirwanaho,,nkaba nasaba MINISPOC na MINEDUC ko badufasha muri ibi bikorwa kuko bifitiye igihugu akamaro"

Ndayisaba Fabrice washinze iyi Fondation akaba ari nawe uyiyobora
Ndayisaba Fabrice washinze iyi Fondation akaba ari nawe uyiyobora
Abana bibuka urungano rwabo rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Abana bibuka urungano rwabo rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Iyi Fondation izwi nka "Ndayisaba Fabrice Foundation" yatangiye mu mwaka wa 2009, nyuma y’aho yatangiye ku bufatanye na Samuel Eto’o Fils wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cameroun ubwo yazaga gukina mu Rwanda mu mwaka wa 2009,gusa nyuma y’aho ubwo bufatanye ntibwaje gukomeza kuko bitari byoroshye kugira ngo babashe kuvugana.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka