Mukura irashaka abakinnyi muri Bugesera, muri Kaminuza no mu Burundi

Ikipe ya Mukura Victory Sport itaragura umukinnyi n’umwe kugeza ubu, ngo iri mu biganiro n’abakinnyi benshi, harimo abakinaga muri Bugesera FC, muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse hari n’Abarundi.

Mu gihe andi makipe arimbanyije mu kugura abakinnyi, ikipe ya Mukura yanamaze gutakaza abakinnyi bakomeye barimo Serugendo Arafat wagiye muri Rayon Sport, Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ na Mugabo Gabriel bagiye muri Police FC, nta mukinnyi n’umwe iragura.

Umunyamabanga mukuru wayo Olivier Mulindahabi ariko, avuga ko mu minsi mikeya bazashyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi benshi bazaba baguze.

Mulindahabi avuga ko mu bakinnyi barimo kuganira nabo hari babiri bo muri Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri, umwe wo muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abandi babiri bakomoka mu Burundi.

Mukura yamaze gutakaza Mugabo Gabriel wagiye muri Police FC.
Mukura yamaze gutakaza Mugabo Gabriel wagiye muri Police FC.

Ubwo twavuganaga ku murongo wa telefoni, Mulindahabi yadutangarije ko amazina y’abo bakinnyi atayashyira ahagaragara batarasinya amasezerano, gusa ngo ibiganiro bigeze kure.

Umunyamabanga wa Mukura avuga ko abo bakinnyi bakinaga muri Kaminuza y’u Rwanda bamaze kwizera ko bazabakinira, abo muri Bugesera bo bakomeje ibiganiro, naho abakina mu Burundi bakaba barabashinze umutoza Kaze Cedric, nawe ukomoka i Burundi, ngo abarambagize, kandi ngo basa n’abamaze kumvikana.

Ikipe ya Mukura muri uyu mwaka ngo ntabwo izagura abakinnyi bafite amazina akomeye, ahubwo ngo barashaka kuzana abakinnyi bakiri batoya, bakabazamura ku buryo bazavamo abakinnyi bakomeye bakazabagurisha mu makipe akomeye nk’uko babigenje kuri Mugabo Gabriel ubwo yerekezaga muri Police FC.

Mulindahabi ati, “Urugero nka Mugabo Gabriel yaje avuye muri Marine ari umukinnyi usanzwe, atanazwi, ariko murebe ukuntu amakipe yamurwaniraga. Byamugiriye akamaro we ku giti cye, natwe biratwungura kuko twari twaramuguze muri Marine Miliyoni 2 ariko ubu Police FC yaduhaye Miliyoni 6. Ibyo nibyo dushaka rero”.

Mukura Victory Sport yarangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane.
Mukura Victory Sport yarangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane.

Ikipe ya Mukura VS yarangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane, ni imwe mu makipe yakunze kwitwara neza idakoresheje abakinnyi bakomeye cyane, ikaba yarabikuye cyane cyane ku kwitabwaho no kuba habwe kw’abakinnyi, kandi ngo ni nako bifuza kuzabigenza no muri shampiyona itaha, izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Mukura Victory Sport izatangira imyitozo yo gutegura shampiyona tariki 31/07/2013, kandi ngo bazaba bararangije kugura abakinnyi bose bifuza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka