Mukura irasezerewe mu gihe AS Kigali igiye gusigara ifana APR Fc

Ikipe ya Gicumbi irangije urugendo rwa Mukura Vs muri uyu mwaka w’imikino, mu gihe ikipe y’Isonga yamanutse mu cyiciro cya kabiri isezereye AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro cyakomezaga kuri uyu wa gatatu mu mikino ya 1/8 cy’irangiza

Kuri uyu wa gatatu hari hakomeje imikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/8,aho ikipe y’Isonga yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri, yaje gusezerera ikipe ya AS Kigali yari yarangije iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiona.

Uyu mukino wari warangiye ari igitego 1-1 nyuma haza kwitabazwa penaliti maze Isonga Itsinda kuri Penaliti 4-2

Usibye AS Kigali yasezerewe kandi ikipe ya Mukura Vs nayo yaje gusezerwa n’ikipe ya Gicumbi kuri Penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Isonga mu byishimo byo gusezerera AS Kigali
Isonga mu byishimo byo gusezerera AS Kigali

Uko imikino yagenze muri 1/8:

SC Kiyovu 4-1 Sorwathe
Espoir 7- Vision JN
Musanze 0-1 Etincelles
Mukura 1-1 Gicumbi* (Penaliti: 3-4)
AS kigali 1-1 Isonga* (Penaliti 2-4)

Kuwa Kane, tariki 18/06/2015

Police vs Sunrise (Mumena, 15h30)
Rayon Sport vs Sec (Kicukiro, 15h30)
APR vs Bugesera (Ferwafa, 15h30)

Uko amakipe azahura muri 1/4

Ku Cyumweru, 21/06/2015

25. APR/Bugesera vs Gicumbi Fc
26. Rayon Sport/SEC vs Etincelles Fc
27. Isonga Fc vs Espoir FC
28. Police/Sunrise vs SC Kiyovu

Kimwe cya Kabiri (1/2), Imikino ibanza

Kuwa Gatandatu, 27/06/2015

29.Izatsinda 25 (APR/Bugesera vs Gicumbi Fc) vs Izatsinda 28 (Police/Sunrise vs SC Kiyovu)
30. Izatsinda 26 (Rayon Sport/SEC vs Etincelles Fc) vs Izatsinda 27( Isonga Fc vs Espoir FC)

Kimwe cya Kabiri, (1/2), Imikino yo kwishyura

Kuwa Gatatu, 01/07/2015
Izatsinda 28 vs Izatsinda 25
Izatsinda 27 vs Izatsinda 26

Ikipe ya Mukura yasezerwe na Gicumbi mu gikombe cy'Amahoro
Ikipe ya Mukura yasezerwe na Gicumbi mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusererwa n’Isonga, ikaba izasigara icungiye ku mahirwe yo kuba APR Fc yakwegukana iki gikombe cy’Amahoro taliki ya 04/07/2015 kugira ngo ibe yasohokera u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu muri Afrika.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njye mbona ikipe nka Apr urwego igezeho yareka andi ma ekipe nayo agatwata ibikombe,ikaba irekeye aho kwitabira amarushanwa atandukanye,adakomeye,ndavuga nka marushanwa aza hagati muro champion,ndi umufana w’APRfc.murakoze.

jimmy yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

T.O.N’G.S iri niryo zina nifuzaga ko mwakoresha.

Turatsinze Olivier yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Mwaramutse? nifuzaga kumenya uko urutonde rw’ Amakipe za Club zikurikirana kw’ Isi yose. Murakoze kubwo igisubizo cyanyu cyiza dutegereje.

Turatsinze Olivier yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

APR .fc nigitware kdi byashimisha benshi ihuye na espoir Ku mukino wanyuma

Habimana Leandre yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka