Muhanga: Nyarusange yatwaye igikombe cyo kwizihiza yubire ya FPR

Mu rwego rwo kwizihiza yubire y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, hirya no hino mu Rwanda hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.

Mu karere ka Muhanga hakinwe umupira w’amaguru wahuje imirenge igize akarere mu bahungu n’abakobwa ikaba yaranageze ku musozo, ndetse ubu hakaba harimo gukinwa n’umupira w’amaguru ku makipe y’abakina byo kwishimisha.

Ku mukino wa nyuma wahuje umurenge wa Nyarusange n’uwa Kibangu mu rwego rw’abagabo, Nyarusange yihereranye Kibangu iyitsinda ibitego 4 kuri 1, umukino wabereye i Kabgayi mu mujyi wa Muhanga.

Umurenge wa Nyarusange watwaye igikombe mu bagabo.
Umurenge wa Nyarusange watwaye igikombe mu bagabo.

Nyuma y’uwo mukino hanabaye undi wahuje umurenge wa Mushishiro n’uwa Kabacuzi, maze Kabacuzi itsinda Mushishiro igitego 1 kuri 0 mu bagore.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, avuga ko yashimishijwe no kubona urubyiruko arirwo rwitabiriye iyo mikino itarimo ibihembo bihambaye, maze avuga ko ikingenzi atari ibihembo ahubwo ari impamvu yatumye imikino iba.

Anavuga ko FPR izakomeza guharanira icyateza imbere urubyiruko kuko ari amizero y’igihugu.

Icyatangaje abantu muri iyo mikino ni uko hagaragayemo ishyaka rikabije kugeza n’aho amakipe ajya gushakisha abakinnyi akagera no kubakina mu kiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, kandi amabwiriza agenga aya marushanwa ngo atabyemera, ariko abo bakinnyi bagakina.

Ikipe ya Kabacuzi yatwaye igikombe mu bagore.
Ikipe ya Kabacuzi yatwaye igikombe mu bagore.

Amakipe ahuriye ku mukino wa nyuma arahembwa, aho iya mbere ihabwa amafaranga ibihumbi 100 hamwe n’igikombe, naho iya kabiri igahabwa amafaranga ibihumbi 50.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse ku rwego rw’akarere ka Muhanga bitegenyijwe tariki 17/11/2012.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka