Muhanga: Les Onze du Dimanche yatwaye igikombe cy’amarushanwa ya FPR

Mu marushanwa yakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, ikipe ya Les Onze du Dimanche niyo yatwaye igikombe mu makipe y’abakuze mu karere ka Muhanga.

Icyo gikombe yagitwaye nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe yitwa Horizon y’ahitwa i Murambi mu murenge wa Shyogwe naho ho mu mujyi wa Muhanga.

Muri uwo mukino warimo ishyaka ryinshi ku makipe yombi, bagombye gutegereza umunota wa 80 kugira ngo haboneke igitego cyatsinzwe n’uwitwa Rutagengwa Isamel wo muri Les Onze du Dimanche.

Les Onze du Dimanche bambaye umutuku n'umukara bakinnye na Horizon bambaye umuhondo.
Les Onze du Dimanche bambaye umutuku n’umukara bakinnye na Horizon bambaye umuhondo.

Nyuma y’uwo mukino, Nsengiyumva Hodal Marcelin, wari kapiteni wa Les Onze du Dimanche muri uwo mukino yadutangarije ko nubwo batsinze bibagoye ngo intego yabo ari ugutwara ibikombe byose bicaracara muri ako gace mu rwego rw’abakuze.

Abakinnyi b’amakipe yitabiriye iryo rushanwa bashimira FPR yayateguye kuko bifasha abantu guhura no kwishimira ubuzima babayemo kandi FPR ibifitemo uruhare rukomeye, nk’uko byemezwa na Bagwaneza Marc aka Salus, akaba ari na kapiteni wa Horizon yabitangaje.

Abakinnyi ba Les Onze du Dimanche bishimira igikombe batwaye.
Abakinnyi ba Les Onze du Dimanche bishimira igikombe batwaye.

Nubwo nyuma y’umukino ikipe yatsinze yahise ishyikirizwa igikombe, ibihembo byateganyijwe bizatangwa tariki 01/12/2012 mu muhango nyirizina wo kwizihiza isabukuru ku rwego rw’akarere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

les onzes ziragahora zitsinda arikko mukosore unmuntu wiba bagenzi be ku kibuga

president of discipline yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

nubundi NTA MWANA USYA ARAVOMA ntago abana batsinda abasaza.les onzes courage

claudine yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka