Muhamed Mushimiyimana ashobora gukinira ikipe ya Lierse umwaka utaha

Nyuma y’igihe cy’ibyumweru bitatu yamaze akora igeragezwa mu gihugu cy’Ububiligi, Muhamed Mushimiyimana ukina muri SEC Academy ashobora kwerekeza mu ikipe ya Lierse yo mu cyiciro cya mbere, kuko yashimwe n’abatoza b’iyo kipe.

Muhamed w’imyaka 17 yagiye mu Bubiligi ajyanye na Isaie Songa ubu ukina muri APR FC, bakaba bari bagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp ikinwamo na Nirisarike Salomon, dore ko inasanzwe ifitanye umubano wa SEC Academy.

Bageze mu Bubiligi, rutahizamu Isaie Songa yagumye muri Royal Antwerp akora igeragezwa ariko basanga Muhamed Mushimiyimana usanzwe akina hagati batamukeneye kuko bari bafite abakinnyi benshi bakina ku mwanya we.

Bitewe kandi n’umubano ikipe ya Royal Antwerp ifitanye n’ikipe ya Lierce yo mu cyiciro cya mbere aho mu Bubiligi, bahise boherezayo Mushimiyimana ngo ajye gukorerayo igeragezwa, maze ngo agezeyo yitwara neza, nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa SEC Academy Augustin Munyandamutsa wari waherekeje abo bakinnyi.

“Ubundi bitewe n’uko ataruzuza imyaka 18. Yagezeyo arigaragaza, abatoza rwose baramushima, ku buryo bidahindutse yazasubirayo umwaka utaha agiye gukina, dore ko azaba yujuje imyaka 18 isabwa”.

Nubwo Isaie Songa ari we wahabwaga amahirwe yo kubona ikipe aho mu Bubiligi, siko byagenze kuko ngo yasanze hari abandi bakinnyi benshi bakina ku mwanya we w’ubusatirizi kandi bamurusha, agaruka mu Rwanda ubu akaba yererekeje muri APR FC.

Kugeza ubu Songa Isaie n’umuyobozi wa SEC Academy bagarutse mu Rwanda, ariko Muhamed Mushimiyimana ntaragaruka, ngo akaba hari ibyo agitunganya aho mu Bubiligi, akaba azagera mu Rwanda tariki 08/10/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka