Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Gisa Fausta barushinze

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi, n’umunyamakuru w’imikino wa Lemigo Gisa Fausta, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/2/2015 bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana ubuzima bwabo bwose.

Migi na Fausta bari bamaze iminsi bakundana aho batahwemaga kubigaragariza abakunzi ba ruhago nyarwanda, bari bategereje uyu munsi wo kugeza inzozi zabo ku iherezo.

Inshuti yawe igushyigikira buri hamwe... Gisa Fausta yakomezaga guha umurindi Migi haba ubwo yabaga ahagarariye ikipe y'igihugu cyangwa APR FC
Inshuti yawe igushyigikira buri hamwe... Gisa Fausta yakomezaga guha umurindi Migi haba ubwo yabaga ahagarariye ikipe y’igihugu cyangwa APR FC

Ubukwe bwo kuri uyu wa gatandatu bwabimburiwe no kujya gusaba no gukwa byabereye ku Kicukiro, mbereyo kwerekeza imbere y’Imana mu kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, aho aba bageni bombi banaheruka kubatirizwa.

Nyuma yo kwemerera imbere y’Imana ko bazabana akaramata, Migi na Gisa bakaba bakiriye abitabiriye ubukwe muri Lemigo Hotel inafite televiziyo ya Lemigo Gisa Fausta asanzwe akoraho.

Dore muri make amafoto yaranze ubukwe bwo kuri uyu wa gatandatu(Photo Makuruki)

Byatangiye abasaza basabira Migi Gisa...
Byatangiye abasaza basabira Migi Gisa...
...Bati umuhungu wacu yabengutse umukobwa wanyu...
...Bati umuhungu wacu yabengutse umukobwa wanyu...
Kandi nuwo mukobwa yaramukunze turabizi
Kandi nuwo mukobwa yaramukunze turabizi
Dore araje...
Dore araje...
Birangire amuhawe niko kwica isari
Birangire amuhawe niko kwica isari
Umutoza Mashami wa APR FC(ibumoso) n'uwa Police Maso(inyuma ibumoso) babirebaga...
Umutoza Mashami wa APR FC(ibumoso) n’uwa Police Maso(inyuma ibumoso) babirebaga...
Na Perezida wa Ferwafa Nzamwita De Gaulle(Iburyo) yari umugabo wo kubihamya
Na Perezida wa Ferwafa Nzamwita De Gaulle(Iburyo) yari umugabo wo kubihamya
N'abanyamakuru b'ingeri zose bari babutashye
N’abanyamakuru b’ingeri zose bari babutashye
Abafana nka Van D'amme wa Police(iburyo) ntibari kubura kuri uyu munsi
Abafana nka Van D’amme wa Police(iburyo) ntibari kubura kuri uyu munsi
Byari ibyishimo nukuri
Byari ibyishimo nukuri
Nzagukunda nubwo nta makuru yaba ahari yo kuvuga...
Nzagukunda nubwo nta makuru yaba ahari yo kuvuga...
Nanjye nzagushimisha nubwo intsinzi yaba yabuze...
Nanjye nzagushimisha nubwo intsinzi yaba yabuze...
Imana ibihe umugisha!
Imana ibihe umugisha!
Ibirori byakomereje muri Lemigo
Ibirori byakomereje muri Lemigo
Babimburira abandi kwica inyota
Babimburira abandi kwica inyota
Ndetse n'umutsima wari uhabaye nko kwerekana ko mu rugo ntakizahabura
Ndetse n’umutsima wari uhabaye nko kwerekana ko mu rugo ntakizahabura
Ngomirakiza Hegman usanzwe akinira APR FC yari yaherekeje mugenzi we bakinana
Ngomirakiza Hegman usanzwe akinira APR FC yari yaherekeje mugenzi we bakinana
Inshuti zibimenye ko bazabana iteka n'iteka
Inshuti zibimenye ko bazabana iteka n’iteka
URUGO RUHIRE!
URUGO RUHIRE!

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

uwashaka,ko,twamuririmbira,mubukwe,namafra,30000,gusa,ngirango,nomubukwe,bwa,miggy,mwarabibonye?nitwe,twabushoje,murakoze,kubindi,bisobanuro,wahamagara,0727113404

keddy yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

Nukuri muzasengere urugo rwanyu,kandi inkingi z’urukundo rwanyu ndizizashyingwe k’umusenyi ahubwo k’urutare rurimo na beto.

Nduwimana JMV yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Imana ibahe imigisha murugo rwanyu migi natwe tukurinyuma ninsinzi twayibonye

ndayisenga.moise yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Imana ibahe imigisha murugo rwanyu migi natwe tukurinyuma ninsinzi twayibonye

ndayisenga.moise yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

mbegabyiza migi imana izagufashe wowe nurubavurwawe nukuri tukwifurije urugo ruhire natwe ingabo ziri muri Darfour tukuri nyuma turagukunda

ndayisenga.moise yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

mbifurije urugo ruhire bazabyare hungu na kobwa.

Shagari yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

urugo ruhire

uwamahoro chanceline yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Bazabane neza, urugo rw’abo ntiruzagere ikirenge mu z’abandi biyita aba star. Mwe muzabe sirious.

jbv yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Congz Migi,Imana izabahe urugo ruhire,ariko kandi ndabona umunyamakuru ashobora kuba yibeshye,uriya wamuherekeje ntabwo ari Hegman ahubwo ni umufasha wa Nyinawumuntu Grace Utoza AS Kigali y’abagore

Bobo yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Migi arasa na gisa wagirango ni sister we bafitanye isano

mes yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

MIGI AGIRURUGO RUHIRE.NDAMUKUNDACYANE.NTAZIBAGIRWE.EKIPEYE.APER EFC

BERNARDIN yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

nff,foundation,natwe,migi,turamushyigikiye,muzahorane,amata,kuruhimbi,migi,nawe,gisa

keddy yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka